U Rwanda kubera ko ari ruto, ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano-Paul Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukandida w'Umuryango FPR-INKOTANYI, Paul Kagame ari mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa 29 Kamena 2024 mu gikorwa cyo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, yashimiye abaturage ba Nyamasheke uko bitwaye mu mwaka wa 2019 ubwo habaga ibitero by'abashakaga guhungabanya umutekano no guhirika ubutegetsi. Yibukije ko ababikoze biyibagije umugani w'uko u Rwanda rudaterwa. Yabwiye abavunira ibiti mu matwi badashaka kumva, ko u Rwanda ubuto bwarwo rutazategereza urutera.

Mu mwaka wa 2022, Paul Kagame yagiye i Nyamasheke. Yibukije abitabiriye iki gikorwa cyo kwamamaza Umukandida w'Umuryango FPR-INKOTANYI ko icyo yahereyeho icyo gihe byari ukubashimira uko bafashe umutekano muri 2019 ubwo hari Abanyarwanda bambutse bavuye mu gihugu cy'Abaturanyi bashaka kurwanya Ubutegetsi, babeshywe ko muri Nyamasheke hari abantu benshi batumvikana na FPR, batumvikana n'ubutegetsi buriho bashobora kubafasha.

Paul Kagame, yabwiye imbaga y'abaje muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza ko uko byagendekeye abo babeshywe bakambuka umupaka bumva ko bateye baje gukuraho ubutegetsi, ko ibyababayeho ari bake basigaye bo kuzabara inkuru y'ibyo bahuye nabyo. Yavuze ko abo bateye u Rwanda bibeshye kuko Abanyamasheke ni Abanyarwanda nk'abandi barajwe ishinga no kubaka Umutekano w'u Rwanda.

Yakomoje kubari mu bihugu by'abaturanyi bacyumva ko bashobora gutera u Rwanda bagahirika Ubutegetsi bafashijwe n'ababashyigikiye. Yavuze ko abantu nk'abo bibagirwa vuba. Avuga ko ndetse bagiye babigerageza kenshi ariko bakibagirwa ibyo babwirwa buri munsi ko u Rwanda rudaterwa.

Ahereye kuri ibi, Paul Kagame yababwiye ati' Kenshi nagiye mbabwira nabwo ubwo nti babyumvise cyangwa barabyibagiwe. Nababwiye ko u Rwanda rwacu turaruzi ni ruto, ariko ni nabo barugize ruto kuko bamwe bagiye baruca mo ibice bitandukanye. Ariko narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano kuko ubwo bivuze ngo tugiye kurwanira iwacu tuhangize, Oya! Tuzabasanga aho Igihugu ari kinini'.

Yakomeje agira ati' Ubuto bwacu turaburinda! Noneho tukajya mu binini tukabirangiriza yo. Kandi nabwiye n'abandi nabo niba bumva, narababwiye ngo kurinda u Rwanda ntawe tubisabira uruhushya. Ntawe dusaba uruhushya ngo aduhe uburenganzira bwo kwirinda, turirinda. Abo rero bahiga gutera u Rwanda cyangwa ababikoze na none nabibutsa ngo bashatse bacisha make! Bashatse bacisha make tukabana, tugahahirana twese tukiteza imbere. Ni batabishaka ntibindeba'.

Paul Kagame, yashimangiye ko ku banyarwanda, Umutekano ariwo w'ibanze ibindi byose bikubakira ho. Avuga kandi ko kugira ngo ushobore kwirinda neza, urinde umutekano neza bisaba imbaraga z'abatuye Igihugu ( u Rwanda). Avuga ko ibyo byose kandi bisaba kwiyubaka mu by'Ubukungu kuko aribwo butanga imbaraga zo kugira ibikoresho byifuzwa mu gukora ubwo bwirinzi bukenewe.

Munyaneza Théogène



Source : https://www.intyoza.com/2024/06/29/u-rwanda-kubera-ko-ari-ruto-ntabwo-tuzategereza-udutera-adusanga-hano-paul-kagame/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)