U Rwanda mu biganiro na sosiyete y'indege Lufthansa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Maggio yakiriwe n'Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB, Mukazayire Nelly ari kumwe n'Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo muri RDB, Rugwizangoga Michaella.

Hagarutswe ku bikorwa by'iyi sosiyete mu Rwanda ndetse harebwa uko byakwagurwa umusaruro ugakomeza gutumbagira impande zombi zifatanyije.

Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo rya RDB, Rugwizangoga Michaella yavuze ko yishimiye kuba uru rwego rwagiranye ibiganiro n'ubuyobozi bw'iki kigo kiri mu bikomeye mu bwikorezi bwo mu kirere.

Ati 'Twagarutse ku kwagurira ibikorwa bya Lufthansa muri Afurika y'Uburasirazuba, tuganira ku myiteguro ya Shampiyona y'Isi yo gusiganwa ku magare izabera mu Rwanda mu 2025 n'ubufatanye mu gutanga amahugurwa n'uburezi bwisumbuyeho.'

Lufthansa ni sosiyete ikomeye mu bijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere aho imibare igaragaza ko mu 2023 yatwaye abarenga miliyoni 122,5 bavuye kuri miliyoni 101,8 mu 2022.

Icyakora iracyahatanira kugaruka ku rwego yari iriho mbere ya Covid-19 kuko na yo yashegejwe n'iki cyorezo.

Lufthansa ikorera mu byerekezo birenga 200 byo mu bihugu 73, ibituma iba mu za mbere zifite ijambo rikomeye muri iyi mirimo yo gutwara abantu n'ibintu hifashishijwe ikirere.

Mu Rwanda Lufthansa ikorera mu Kigo cyayo cya Brussels Airlines cyane ko mu 2017 ari bwo Lufthansa yegukanye iyi sosiyete yo mu Bubiligi 100% bivuye ku migabane ingana na 45% yari ifitemo kuva mu 2009.

Itanga serivisi zirimo gukoresha porogaramu z'ikoranabuhanga mu bijyanye n'amatike no gutunganya gahunda z'ingendo sosiyete ifite, no mu bijyanye n'ubukanishi bw'indege binyuze mu bigo bizwi nka Lufthansa Technic na Lufthansa Systems.

Mu 2020 nibwo RwandAir yasinyanye amasezerano na Lufthansa, ajyanye n'uko iyi sosiyete y'Abadage izajya iyiha serivisi zijyanye n'ikoranabuhanga binyuze muri Lufthansa Systems.

Lufthansa Systems yagombaga kuzajya ifasha iyi sosiyete y'u Rwanda gukoresha uburyo bw'ikoranabuhanga bwayo mu bijyanye n'iby'ingendo, ibiciro byazo n'ibindi.

Byagombaga gufasha abakiliya ba RwandAir kumva neza ibijyanye n'ingendo n'uburyo ziteganyijwe, bigafasha na RwandAir gushyiraho ibiciro bihendutse abakora 'reservation' bakayikora na none byoroshye.

Icyo gihe Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo yavuze ko 'gukorana bya hafi na Lufthansa bizafasha kunoza ibijyanye n'amatike na gahunda z'ingendo bikazafasha RwandAir muri gahunda yayo yo kwagukira no kubyaza umusaruro amasomo mashya.'

Ni mu gihe Visi Perezida wa Lufthansa Systems, Marco Cesa, yavuze ko nta ko bisa gukorana na RwandAir isanzwe ari umukiliya wabo mu bijyanye n'izo porogaramu z'ikoranabuhanga.

Yavuze ko ubu buryo buri ku ruhembe rw'imbere mu guteza imbere sosiyete z'indege nka RwandAir mu kwagura ibikorwa no kuvugurura ibiciro bya tike by'igihe gito ku ngendo zazo zisa nk'izigoranyemo.

Muri iyo myaka kandi Umuyobozi Mukuru wa Lufthansa Group Carsten Spohr yavuze ko iyubakwa ry'Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Bugesera kizafasha mu kwagura ibikorwa byabo mu Rwanda na Afurika muri rusange.

Mu 2021 ni bwo u Rwanda rwahawe kuzakira Shampiyona y'Isi yo gusiganwa ku magare izaba mu 2025, ubwa mbere iri rushanwa rizaba ribereye ku Mugabane wa Afurika.

Ibi bigaragaza ko mu gihe abaturuka imihanda y'Isi bazaba berekeza mu Rwanda muri ibyo bihe, sosiyete z'indege ari abafatanyabikorwa b'imbere mu myiteguro ry'iri rushanwa.

RDB yakiriye itsinda riyobowe na Lorenza Maggio, usanzwe ari Visi Perezida w'Ikigo cy'indege cy'Abadage ya Lufthansa ushinzwe Burayi, Uburasirazuba bwo Hagati na Afurika, haganirwa ku kwagurwa kw'imikorere
Visi Perezida w'Ikigo cy'indege cy'Abadage ya Lufthansa ushinzwe Burayi, Uburasirazuba bwo Hagati na Afurika, Lorenza Maggio yakiriwe n'abayobozi ba RDB haganirwa ku kunoza imikoranire
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB Mukazayire Nelly (iburyo) yahaye impano Visi Perezida w'Ikigo cy'indege cy'Abadage ya Lufthansa ushinzwe Burayi, Uburasirazuba bwo Hagati na Afurika Lorenza Maggio
Abayobozi ba RDB n'ab'Ikigo cy'indege cy'Abadage ya Lufthansa ubwo bari bamaze kugirana ibiganiro bigamije guteza imbere ubwikorezi bwo mu Kirere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwaganiriye-na-sosiyete-y-indege-yo-mu-budage-ku-kwagura-imikoranire

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)