U Rwanda na Luxembourg byasinye amasezerano ya miliyoni 12$ azifashishwa mu guhangana n'imihindagurikire y'ikirere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amasezerano yasinyiwe kuri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, asinywa na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, ndetse na Minisitiri w'Intebe Wungirije, ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Ubucuruzi Mpuzamahanga n'Ubutwererane, Xavier Bettel.

Ni amafaranga azakoreshwa mu bijyanye no kurengera ibidukikije ndetse no gushyiraho ingamba zigamije kwirinda ingaruka ziterwa n'iyangirika ry'ikirere nka kimwe mu bibazo bihangayikishije Isi muri ibi bihe, u Rwanda narwo rukaba kimwe mu bihugu bigirwaho ingaruka n'iki kibazo.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko aya masezerano azafasha u Rwanda mu kugera ku ntego zarwo. Ati "Dufite ubufatanye mu bijyanye no gushyigikira gahunda zo kubungabunga ibidukikije mu gutera amashyamba."

Yongeyeho ko "Leta y'u Rwanda ifite intego yo guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere mu rwego rwo kurinda ubuzima bw'abaturage no kurinda ibyagezweho. Aya mafaranga azagira uruhare runini mu kugera kuri iyo ntego."

Yanavuze ko ibihugu byombi bifite imishinga myinshi bizafatanyamo mu bihe biri imbere.

Minisitiri Xavier wa Luxembourg yavuze ko bafatanya n'u Rwanda kubera ko ari igihugu gikoresha neza umutungo gihabwa, kandi ubufatanye nk'ubu bukaba bugira ingaruka ku mpande zombi.

Yavuze ko "Byangora guha igihugu amafaranga kikayakoresha nabi, nkasubira inyuma nkasaba abaturage ba Luxembourg kongera kumpa amafaranga yabo mu rwego rwo kongera gutanga ayo mafaranga."

Mu Ukwakira 2022, Leta y'u Rwanda n'iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw'u Burayi, byashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye agamije guteza imbere imikorere y'Ihuriro ry'Imari Mpuzamahanga rya Kigali rizwi nka 'Kigali International Financial Center'.

Ayo masezerano agamije guteza imbere Ihuriro ry'Imari Mpuzamahanga rya Kigali haba mu bijyanye no kubaka ubushobozi bw'abakozi, kubaka ubushobozi mu bijyanye n'imikorere kugira ngo iryo Ihuriro rishobore kuzamuka rigere ku rwego mpuzamanga.

U Rwanda na Luxembourg bifitanye andi masezerano agamije gukumira magendu no kunyereza imisoro.

Incamake kuri Luxembourg

Luxembourg ni igihugu gito cyane, gifite ubuso bungana na 2,586 Km2, kikagira abaturage bagera ku bihumbi 645.

Gusa mu bijyanye n'ubukungu, Luxumbourg yitirirwa 'Paradizo y'u Burayi' bitewe n'iterambere rihambaye yabashije kugeraho kuva yabona ubwigenge mu 1890.

Umusaruro mbumbe w'iki gihugu ni miliyari 86$ aho umuturage umwe ashobora kwinjiza nibura ibihumbi 133$ ku mwaka.

Urwego rw'imari nirwo shingiro ry'ubukungu bw'iki gihugu kuko rutanga rugira uruhare rurenga 30% ku musaruro mbumbe w'icyo gihugu, rukaba ari narwo rutanga akazi ku bantu benshi, barenga ibihumbi 50.

Nubwo ari igihugu gito kandi gifite abaturage bake, muri Luxumbourg hari banki 128 zose, ziganjemo izikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Iki gihugu gifite umwihariko wo kwakira ibigo bigenzura imari ndetse n'umutungo w'ibindi bigo, aho kiri ku mwanya wa kabiri mu kugira ibigo bigenzura umutungo mwinshi, inyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibigo byose biri muri Luxembourg bigenzura nibura umutungo ufite agaciro ka trillion 5$.

Imyaka yo kubaho ni 82 mu gihe kwivuza no kwiga ari ubuntu ku baturage bose, gukorera ingendo mu gihugu nabyo bikaba uko.

U Rwamda na Luxembourg byasinye amasezerano ya miliyoni 12 $
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko aya masezerano azafasha u Rwanda mu kugera ku ntego zarwo.
Minisitiri Xavier wa Luxembourg yavuze ko bafatanya n'u Rwanda kubera ko ari igihugu gikoresha neza umutungo gihabwa.
Ni amasezerani yasinywe kuri uyu wa 18 Kamena 2024



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-luxembourg-byasinye-amasezerano-ya-miliyoni-12-azifashishwa-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)