U Rwanda noneho rwarengeje amanota 5 - Amatu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntabwo bikunze kubaho ko wabona Abanyarwanda bose intero ari imwe ibyishimo ariyo ntego wa mugani wa Gasogi United, gusa kuri ubu ikipe y'igihugu 'Amavubi' isa n'aho imaze kwiyunga n'abanyarwanda n'ubwo hatabura abavuga ko idashimwa kabiri.

Ku mugoroba watambutse ni bwo ikipe y'igihugu 'Amavubi' yatsinze ikipe ya Lesotho igitego kimwe ku busa, yongera kuyobora itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 aho iyoboye n'amanota 7.

Muri uru rugendo, Amavubi yarutangiye anganya na Zimbabwe ndetse atsinda Afurika y'Epfo abantu bati 'ya mavubi ubanza yisubiyeho', gusa no mu mikino ya gicuti yakinnye muri Madagascar, Amavubi yarongeye akanga abantu.

Ubu noneho Amavubi araseka bigakunda ndetse n'abaturanyi bakabimenya

Mu mikino 2 Amavubi akinnye muri uku kwazi yatsinzwemo umukino wa Benin ari nawo mukino wa mbere Frank Spittler Torsten utoza Amavubi yari atsinzwe kuva yahabwa iyi kipe. Ibi bituma Amavubi ayobora itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 n'amanota 7 inganya na Afurika y'Epfo na Benin.

Aya Mavubi ntabwo ari yo twari tuzi!

Usibye no kuyobora itsinda mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi, kubona Amavubi yatsinze umukino w'irushanwa byabaga ari agashya ndetse ikaba inkuru idasanzwe. Amavubi yari ya kipe ijya gukina abanyarwanda basa n'abayikarabye ndetse icyizere ari gike kugera aho basabaga Imana ngo batsindwe bike.

Amavubi yari ya kipe utarota kuba yayobora itsinda n'iyo ryaba iry'abahinzi n'aborozi, none ubu igiye kumara umwaka iyoboye amakipe arimo Afurika y'Epfo na Nigeria.

Amavubi hahindutse iki?

Amavubi yahuye n'umutoza ufite inyota y'akazi

Kuva ikipe y'igihugu 'Amavubi' yava mu mikino y'igikombe cy'Afurika cya 2004, Frank Spittler Torsten abaye umutoza wa mbere witwaye neza mu mikino 6 ya mbere atoza Amavubi aho ibyishimo amaze gutanga abari barabigerageje mu myuzo ya mbere ari Stephen Constantine na Milutin Micho. Frank Spittler ni umutoza witeguye gufata umwanzuro wose ushoboka n'iyo waba usharira, ariko akagera ku musaruro ashaka.

U Rwanda rwafunguye amarembo ku bakinnyi bashya

Umuntu yavuga ko ari nayo ngingo nyamukuru itumye u Rwanda ruhagaze uku. Mu minsi yatambutse wasangaga mu ikipe y'igihugu 'Amavubi' abakinnyi bezengurukaho, ndetse ugasanga hari n'abatagikina mu makipe yabo ariko ugasanga bizeye umwanya uhoraho mu Amavubi. 

Kuri ubu ntabwo ari ko bikimeze kuko usanga kubera bamwe mu bakinnyi bashya binjiye mu Amavubi barimo umunyezamu Maxime Wenssens, Sahabo Hakim, Kwizera Jojea ndetse n'abandi bavuye hanze, ubu buri mukinnyi akina arwana no kubona umwanya ubanza mu kibuga kubera ihangana riri kuri buri mwanya. 



Hakim Sahabo ni umwe mu bakinnyi bashya baje mu Amavubi ndetse yerekana itandukaniro bikaba byaratumye ajya mu mitima y'abanyarwanda bidatinze

Abakinnyi bamwe bamaze kumenyerana

Umukinnyi nka Mugisha Gilbert amaze kwemeza ko mu ikipe y'igihugu aba ari umuntu uri hejuru ndetse ushobora guteze ibibazo ikipe bahanganye. Abakinnyi b'inyuma mu kibuga mu Amavubi bamaze gukinana imikino itari munsi ya 15, biri mu bituma kubabonamo igitego bisigaye bisaba isukari.

FERWAFA yahinduye imyumvure ku ikipe y'igihugu

Mu minsi yatambutse, wasangaga Amavubi ari ikipe itapfa guhabwa imikino ya gicuti, wasangaga Amavubi ari ikipe ihoramo amakimbirane aturutse kuri FERWAFA ariko kuri ubu ubona ko yaba umutoza cyangwa abakinnyi, FERWAFA yiteguye kubakorera buri kimwe ariko bakabona umusaruro. Imikino 2 ya gicuti u Rwanda rwakiniye muri Madagascar, yerekanye ko FERWAFA na Minisiteri ya Siporo biteguye gukorera Amavubi buri kimwe cyose.


Munyantwari uyobora FERWAFA ahobera Sahabo kubera ibyishimo yari atanze batsinda Afurika y'Epfo

Ubu nibura abafana baraseka bakishimira ikipe yabo yari imaze imyaka ibatera agahinda

Ubu Amavubi ni ayo kwizerwa

Frank utoza Amavubi biragaragara ko ashaka kubaka izina mu Rwanda ndetse amateka ye mu butoza akayashyira ku rundi rwego

Kwizera Jojea umukino we wa kabiri yakiniye Amavubi yatsinze igitego cyatanze amanota 3 yatumye u Rwanda rwongera kuyobora itsinda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143959/amavubi-noneho-yarengeje-amanota-5-hahindutse-iki-143959.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)