U Rwanda rugiye gutangira gutanga ibyangombwa bikenerwa n'abajya mu mahanga binyuze ku ikoranabuhanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y'uko u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano ya 'Apostille Convention' mu mpera z'umwaka wa 2023. Ni amasezerano yorohereza abantu kubona no gukoresha inyandiko zemewe n'amategeko mu bihugu byose byasinye kuri ayo masezerano.

Biteganyijwe ko u Rwanda ruzatangira gutanga ibyangombwa hashingiwe ku masezerano ya 'Apostille' no kwakira ibyatangiwe mu bihugu 125 byayashyizeho umukono guhera ku itariki ya 5 Kamena 2024.

Ni ibyangombwa birimo icyemezo cy'uko umuntu yashyingiwe cyangwa ko yatandukanye n'uwo bashakanye, icyemezo cy'amavuko, impamyabumenyi n'ibindi byangombwa bitandukanye abantu bakenera kohereza mu mahanga.

Bizajya bikorwa gute?

Umuntu azajya abanza kugira inyandiko iriho umukono wa noteri, asabe ko yemezwa nk'igiye gukoreshwa mu mahanga anyuze ku rubuga rwa Irembo, hanyuma azayakire binyuze kuri imeyiri cyangwa ayikure ku rubuga rwa Irembo, nyuma yo kwishyura amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 10 Frw ya serivisi.

Ubusanzwe abashaka ibi byangombwa banyuraga mu nzira ndende zirimo kujyana inyandiko zifatika muri Minisiteri y'Ubutabera (MINIJUST) ikazishyiraho umukono wa noteri hanyuma bakaziha Ministeri y'Ububanyi n'Amahanga (MINAFFET) ikazemeza, mbere y'uko bazohereza mu mahanga, ariko ubu byose bizajya bikorwa binyuze ku rubuga rwa Irembo.

Umunyarwanda ufite ibi byangombwa azaba yemerewe kubijyana mu bihugu byose byasinye kuri aya masezerano 'Apostille Convention', ndetse n'umunyamahanga wabisabiye mu gihugu cye abe ashobora kubikoresha mu Rwanda nta kiguzi.

Aya masezerano kandi yorohereza abashoramari mvamahanga kugana isoko ry'u Rwanda, hamwe n'Abanyarwanda bakenera kujya gukorera mu mahanga.

Gusa, u Rwanda rwateganyije ko inyandiko z'iheshabubasha (Power of Attorney) ku mitungo yimukanwa n'itimukanwa zo zizakomeza gutangwa mu buryo busanzwe, umuntu ajyana inyandiko zifatika aho kunyura ku ikoranabuhanga.

Amasezerano ya Apostille yashyizweho tariki 5 Ukwakira 1961. Magingo aya, ibihugu byayashyizeho umukono ni 125.

ibyangombwa byemewe n'amategeko byoherezwa mu mahanga bigiye kujya bitangwa binyuze kuri Irembo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-gutangira-gutanga-ibyangombwa-bikenerwa-n-abajya-mu-mahanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)