U Rwanda rugiye kubaka ikigo cy'ubushakashatsi ku ndwara z'ibyorezo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inguzanyo u Rwanda rwahawe n'Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere, igenewe umushinga wo kwitegura ibyorezo by'indwara, kubishakira ibisubizo no guhangana na byo hakoreshejwe uburyo bwa gahunda z'ibyiciro byinshi, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa 31 Gicurasi 2024.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana kuri uyu wa 10 Kamena 2024 yabwiye Abadepite ko inguzanyo ya miliyoni 120$ ni ukuvuga asaga miliyari 157,99 Frw azifashishwa mu guteza imbere ibikorwaremezo by'ubuvuzi bigamije gukumira ibyorezo.

Yagaragaje ko mu mishinga y'ingenzi iri muri iri tegeko 'Harimo kubaka laboratwari nshya igezweho ifite n'ibikoresho, harimo kubaka ikigo cy'ubushakashatsi ku byorezo, ibi bigo byombi bikazubakwa i Masaka ahagenewe ibikorwa by'ubuvuzi.'

Muri Werurwe 2024 Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, cyatangije amahugurwa y'amezi atandatu ahabwa abakora umwuga w'ubuvuzi mu rwego rwo gutegura ubumenyi buzifashishwa mu kigo cy'ubushakashatsi ku ndwara z'ibyorezo.

Uretse iki kigo kandi hazagurwa imbangukiragutabara, n'amavuriro yimukanwa (mobile clinics) hanubakwe ikigo gishinzwe gucunga ibiza.

Muri aka gace ka Masaka hateganyirijwe ibitaro, ibikorwaremezo bya farumasi, laboratwari, hoteli, amashuri n'ibindi biri muri uwo mujyo.

Aha kandi hazashyirwa icyicaro cya Kaminuza itanga amasomo ajyanye n'ubuvuzi n'ubuzima kuri bose, University of Global Health Equity (UGHE), isanzwe ikorera i Butaro mu Karere ka Burera.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kubaka-ikigo-cy-ubushakashatsi-ku-ndwara-z-ibyorezo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)