U Rwanda rugiye kubaka ikigo cy'ubushakashatsi ku ngufu za nucléaire kizatwara asaga miliyoni 800$ - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'ubuvuzi mu Rwanda rugenda rutera rutera imbere ariko hakagaragara icyuho mu buryo bwo gusuzuma no kuvura indwara za kanseri n'izindi bisaba kureba mu mikorere y'umubiri hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

Mu nama yahuje ubuyobozi bwa RAEB n'abakora mu rwego rw'ubuzima kuri uyu wa 13 Kamena 2024, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda Dr. Fidel Ndahayo yagaragaje ko hari gukorwa inyigo yo kubaka ikigo kizaba kirimo n'uruganda rukora imiti izafasha mu gusuzuma no kuvura nyinshi mu ndwara byasabaga kujya kwivuza hanze y'igihugu.

Ati 'Ingufu za atomike ntabwo zikoreshwa gusa mu mashanyarazi, zikoreshwa no mu bindi bice by'ubukungu bw'igihugu, navuga nko mu buvuzi, mu buhinzi, ndetse no mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro no mu nganda zindi zitandukanye iri koranabuhanga rirakoreshwa.'

Yasobanuye ko muri iki kigo hazaba harimo 'research reactor' umuntu yafata nk'uruganda rukora imiti izajya yifashishwa muri laboratwari hatunganywa ibikenewe mu ngeri zinyuranye z'ubukungu bw'igihugu.

Ati 'Research reactor ikora imiti yifashishwa mu buvuzi bukoresha ikoranabuhanga rya nucléaire irahenda kandi usanga iyo umaze kuyizana hari igihe usanga iyo utarebye neza usanga idakoreshwa cyane nk'uko wabyifuzaga,"

"Kugira ngo tutagwa muri icyo kibazo, iyo turimo kwiga imishinga nk'iyi tureba ibikenewe mu Rwanda cyane cyane ariko tukarenzaho tukareba n'ibishobora gukenerwa mu bihugu duturanye kuko iyo icyo kintu gihari kubera uburyo gihenze usanga nta mpamvu yo kugira ngo n'ikindi gihugu niba mushobora kuba mwabagezaho iyo miti itarata ubuziranenge bwayo nta mpamvu yo kugira ngo na bo bagishoremo amafaranga menshi cyane kandi twashoboraga gusangira icyo gikorwa remezo.'

Yagaragaje ko inyingo y'iki kigo kizubakwa mu bugesera biteganyijwe ko izarangira muri Kanama 2024, imirimo yo kucyubaka ikazatwara ingengo y'imari iri hagati ya miliyoni 800$ na miliyari 1$.

Iki kigo kizaba kirimo laboratwari zirenga eshanu zirimo ahazasuzumirwa ibikorerwa mu nganda, izizakora imiti yo mu buvuzi, mu buhinzi no mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Umukozi muri RAEB, akaba n'inzobere mu bya nucléaire, Alexis Ruhinda yabwiye IGIHE ko imiti izakorerwa muri izo laboratwari izajya yifashishwa mu gusuzuma mu buryo buhanitse indwara za kanseri zimwe zajyaga zivurwa mu buryo butanoze kubera ubushobozi buke bw'ibikoresho igihugu gifite.

Izo laboratwari zizanafasha mu gupima ubuziranenge bw'ibikoresho bitandukanye no kureba niba amabuye y'agaciro acukurwa mu Rwanda nta bindi binyabutabire biba biriho bishobora kwangiza.

Ati 'Iki kigo ntabwo kizaba kigamije gukora umuriro w'amashanyarazi, ni uguteza imbere ibikorwa bishingiye ku zindi ngeri nk'ubuzima, ubuhinzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, n'ibyo gusuzuma ibikoresho hanyuma no kwigisha ibijyanye n'imikoreshereze y'ingufu za nucléaire hagamijwe amahoro.'

Yakigereranyije n'integuza' yo kugera ku ntego yo kubyaza amashanyarazi izi ngufu kuko na mbere yo gutangiza uruganda habanza ubushakashatsi.

Ati 'Ibikoresho bazakoresha muri rwa ruganda ubisuzumira muri ya research reactor, na za laboratwari.'

RAEB igaragaza ko mu gihe iki kigo kizaba cyubatswe bizatuma hakwira ibikorwa remezo bishingiye ku buvuzi bwifashisha ikoranabuhanga rya nucléaire 'kuko uzakenera ziriya serivisi agira uko ategura iwe.'

Umuganga uvura kanseri mu Bitaro bya Butaro, Dr Nicaise Nsabimana yagaragaje ko kuva mu kuboza 2023 kugeza muri Gicurasi 2024, abarwayi bake bakiriye ari 600 ku kwezi mu gihe abenshi bakiriye bari 800, ikigereranyo cy'abashya kikaba muri 80.

Yagaraje ko muri aba barwayi harimo abo basanga gusuzuma cyangwa kubavura bidashoboka barimo n'abarwaye kanseri yo mu bihaha, abafite ubushobozi bakaboheza muri Kenya, abandi bakajya mu Buhinde.

Yagaragaje ko ubuvuzi bukoresha ikoranabuhanga rya nucléaire nibutangira gukoreshwa mu Rwanda bizoroshya cyane ubuvuzi bw'indwara ya kanseri.

Agashami kazaba gashinzwe gukora imiti yo kwa muganga kazakoresha miliyoni 13$ mu byerekeye ibikorwa gusa.

Biteganyijwe ko inzego zifite aho zihurira n'imiti izakorerwa muri iki kigo zizatanga ibitekerezo ku byo babona byahakorerwa inyigo ikabona kwemezwa neza isubiza ibibazo bihari kandi ijyanye n'icyerekezo cy'igihugu.

Ni umwanya wo kunoza inyigo kugira ngo ikigo kizabe gisubiza ibibazo byose by'inzego bireba
Alexis Ruhinda yasobanuye mu buryo burambuye uko ikigo kizafasha gukemura ibibazo by'ubuziranenge bwa serivisi no mu buhinzi
Banyuzwe n'u buryo ikoranabuhanga ry'ingufu atomike rizafasha mu gusuzuma no kuvura
Abakora mu nzego z'ubuvuzi bari kurebera hamwe uko ikoranabuhanga rya nucléaire ryafasha mu kunoza ubuvuzi
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda Dr. Fidel Ndahayo yagaragaje ko ikigo bagiye kubaka kizafasha guteza imbere ubuvuzi

Amafoto: Kwizera Herve




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kubaka-ikigo-cy-ubushakashatsi-ku-ngufu-za-nucleaire-kizatwara

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)