Ingingo y'amacumbi aciriritse ni imwe mu zivugisha benshi muri Afurika, no mu Rwanda kuko imibare igaragaza ko 80% by'abatuye uyu mugabane bafite ikibazo cyo kubona inzu zujuje ibisabwa kandi zihendutse.
Mu Rwanda inzego zitandukanye zigaragaza ko abantu bahembwa munsi ya 200.000 Frw bagera kuri 50,8% by'abaturage bose, badashobora kwiyishyurira inzu ziciriritse ahubwo bakeneye gufashwa gukodesha.
Bisobanurwa ko inzu iciriritse ari iyo umuntu ashobora kwishyura amafaranga atarenze 30% by'ayo yinjiza yaba akodesha cyangwa yishyura inguzanyo yayo.
Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore kuri uyu wa 12 Kamena yagaragaje ko imibare y'abimukira mu mijyi haba mu Rwanda no muri Afurika igenda yiyongera cyane ku buryo hakenewe ubufatanye bwa Leta n'abikorera kugira ngo amacumbi aciriritse aboneke. Yabigarutseho ubwo yari mu nama rusange ya 43 y'ikigo Shelter Afrique gikora imirimo y'ubwubatsi.
Yagaragaje ko buri mwaka u Rwanda rwihaye intego yo kubaka amacumbi aciriritse 150 000 kuva mu 2020 kugeza mu 2050.
Ati 'Umubare w'abadashobora gufata inguzanyo z'inzu uracyari munini, by'umwihariko abinjiza amafaranga make n'abinjiza mu buryo budahoraho. Ni ngombwa rero gukemura ikibazo cy'abadafite inzu bikajyana n'ibyo kuba kuba zihendutse'
'Kugira ngo tubashe kugeza amacumbi aciriritse ku bantu bose bitarenze 2050, hakenewe amacumbi ibihumbi 150 ku mwaka, bigaragaza icyuho cy'ingengo y'imari ya miliyoni 150 z'Amadolari.'
Yagaragaje ko icyuho kiri mu kubonera abatura mu mijyi n'ahandi inyubako ziciriritse cyerekana ko abashinzwe kubaka 'batari kubasha guhaza isoko bigendanye n'inzu zikenewe, kandi bimaze igihe kirekire.'
Minisitiri Dr Gasore ati 'Igisibizo kirambye cyafasha kubona amacumbi aciriritse ni ukubaka inzu nyinshi zo guturamo no gukodesha ku biciro bitandukanye.'
Kugeza ubu mu Rwanda hashyizweho gahunda zitandukanye zorohereza abantu gufata inguzanyo z'inzu zikazishyurwa mu myaka irenga 20.
U Rwanda rugaragaza ko rukeneye inzu nibura miliyoni 5.5 kugeza mu 2050, mu gihe abaturage barwo bazaba bamaze kugera kuri miliyoni 22.1.
Ni mu gihe muri Afurika ho hari icyuho cy'inzu miliyoni 52, kandi kugura ngo gikemuke bisaba nibura miliyari 1300 z'Amadolari ya Amerika.
Amafoto: Kwizera Herve