U Rwanda ruteganya kwinjiza arenga miliyoni 500 $ mu myaka itanu binyuze mu gukoresha 'AI' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yabigaragaje ubwo yari mu nama mpuzamahanga yita ku bukungu ya World Economic Forum, ahaganiriwe ku itezwa imbere ry'ubwenge bw'ubukorano.

Paula Ingabire yagaragaje ko icyo cyerekezo giherekejwe n'inyigo zigaragaza ko mu gihe guverinoma yakimakaza ikoreshwa rya AI mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubuzima, umurimo, imibereho myiza n'umutekano nibura byakinjiza 6% by'umusaruro mbumbe w'igihugu.

Yakomeje ati 'Ibyo byose byagira uruhare mu kwinjiriza nibura miliyoni 589 z'amadorali mu myaka itanu iri imbere mu gihe twaba tubishyize mu bikorwa.'

World Economic Forum yabereye mu Buhinde mu Mujyi wa Delhi yasojwe ku wa kane tariki ya 27 Kamena 2024.

Minisitiri Ingabire yagaragaje urugendo rw'iterambere u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukaba ruri mu bihugu bya Afurika bifite ubukungu buri gutera imbere mu buryo bwihuse.

Yashimangiye ko kandi kuri ubu ari igihugu giharanira kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Minisitiri Ingabire kandi yagaragarije abitabiriye iyo nama mpuzamahanga ko u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi birimo no kuba rwaratangije umuyoboro wihuta wa Internet ya 4G.

Yagaragaje ko kandi u Rwanda ruri mu bihugu bike bifite serivisi zose umuturage akenera mu buryo bw'ikoranabuhanga ku buryo umuturage ashobora kuzibona bitamugoye kubera kwimakaza ikoranabuhanga.

Minisitiri Ingabire ariko yagararije abitabiriye iyo nama ko urebye ibyo u Rwanda rugezeho nko mu buvuzi aho hifashishwa drones mu kugeza imiti ku bitaro bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Yashimangiye ko nubwo u Rwanda ari igihugu gito kandi kidafite umutungo kamere mwinshi mu butaka bwaryo ariko rwiyemeje gushora mu kubakira ubushobozi abaturage barwo no mu gukoresha ikoranabuhanga cyane ko abaturage ari wo mutungo ukomeye igihugu gifite.

Ubushakashatsi bwa FinScope 2024, bugaragaza uko Abanyarwanda bagezwaho na serivisi z'imari buheruka kugaragaza ko abagerwaho na zo bavuye kuri 93% mu 2020 bakagera kuri 96%.

Ubwo Minisitiri Ingabire Paula yagaragaza ko AI ishobora gutanga umusanzu ukomeye ku iterambere ry'igihugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ruteganya-kwinjiza-arenga-miliyoni-500-mu-myaka-itanu-binyuze-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)