U Rwanda ruzitabira 'Expo2025 Japan' izabera mu Buyapani - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu itangazo ryashyizwe ku mbugankoranyambaga zitandukanye u Rwanda rwagaragaje ko rwishimiye gutangaza ko ruzitabira iryo murikagurisha kandi ko ruzajyanayo ibikorwa mu gihugu.

Rikomeza rigira riti 'Twishimiye gutangaza ko guverinoma y'u Rwanda izitabira imurikagurisha rya Expo2025 rizabera mu Buyapani. Tuzagaragaza ibicuruzwa bya Made in Rwanda, tugaragaze udushya twacu mu ikoranabuhanga ndetse tugirane n'abandi ibiganiro bitandukanye.'

Imyiteguro ya Expo2025 Japan irarimbanyije ndetse habaye inama Mpuzamahanga y'abazayitabira y'iminsi ibiri tariki ya 26 na 27 Kamena 2024.

Iyo nama Mpuzamahanga izwi nka IPM iba igamije gutanga amakuru y'ingenzi ku birebana n'abazayitabira ndetse n'ibikorwa byo kugira ibibanza kuri buri gihugu n'ibigo bizayitabira bizaba bifite.

Expo2025 Japan izabera mu Mujyi wa Yumeshima, muri Osaka ni mu gihugu cy'u Buyapani ikaba izaba iminsi itari mike kuko biteganyijwe ko izatangira ku wa 13 Mata 2025 igasozwa ku wa 13 Ukwakira 2025.

Expo2025 ni umwanya mwiza aho abarenga miliyari umunani bo hirya no hino ku Isi bazahagararirwa bakagaragaza ibikorwa byabo ariko kandi bakanafatanya mu kugena ibishobora gufasha sosiyete.

Mu mamurigurisha mpuzamahanga u Rwanda rukunze kwitabira aho rufite ikibanza uretse gusa kugaragaza ibikorerwa mu Rwanda bitandukanye usanga harimo igice gikubiyemo amateka y'u Rwanda mbere no mu gihe cy'ubukoloni.

Haba harimo kandi igice kigaragaza amateka y'u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n'ikigaragaza amateka yo kongera kwiyubaka k'u Rwanda nyuma ya Jenoside ndetse n'igice cyerekana ibyo rwifuza kugeraho mu gihe kiri imbere.

Birashoboka ko no muri iyo Expo2025 Japan ruzagira ibyo bice byose hagamijwe kumenyekanisha amateka yarwo ndetse n'icyerekezo rufite nk'igihugu gishaka kugira ubukungu buringaniye muri 2035.

U Rwanda rwanitabiriye Inama Mpuzamahanga itegura EXPO2025
Hazagaragazwa n'imico y'ibihugu bitandukanye
U Rwanda ruzitabira 'Expo2025 Japan' izabera mu Buyapani



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ruzitabira-expo2025-japan-izabera-mu-buyapani

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)