U Rwanda rwanyomoje abagaragagaza icyuho mu buvuzi, bakanavuga ko igihugu kidatekanye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva mu 2022 hatangiye ubwo u Rwanda n'u Bwongereza byasinyaga amazerano yo kohereza abimukira mu gihugu, benshi mu batarwifuriza ineza bahise batangira kuzamura amajwi atesha agaciro ibikorwa byose ndetse bavuga ko igihugu kidatekanye ku buryo abimukira n'abashaka ubuhungiro batakigiriramo ubuzima bwiza.

Banyuze inzira y'inkiko no mu bitangazamakuru mpuzamahanga ngo basebye u Rwanda ariko byose bisozwa aya masezerano abaye itegeko mu 2024, haba mu Rwanda no mu Bwongereza.

Gusa haracyari abantu benshi barwanya iyi gahunda barimo ishyaka ry'Abakozi mu Bwongereza rivuga ko niritorerwa kuyobora igihugu rizahita ribihagarika.

Inkuru ya BBC yasohotse kuri uyu wa 7 Kamena 2024, igaruka ku banya Sri Lanka bane u Bwongereza bwohereje mu Rwanda ngo bahabwe ubuvuzi nyuma y'uko bagiye bagerageza kwiyahura aho bari bari mu nkambi yo ku kirwa cya Diego Garcia.

Bose uko ari bane baba mu nzu zishyurwa n'u Bwongereza, bukabaha amadorali ya Amerika 50 yo kubatunga buri cyumweru ariko ntibemerewe kugira umurimo bakora.

Abaganiriye n'iki kinyamakuru bavuze ko bagereranyije ubuzima bwo ku kirwa cya Diego Garcia no mu Rwanda, ubu ari bwo babayeho neza, ariko ngo bahorana ubwoba ndetse ngo ubuvuzi bahabwa bukaba ntacyo bubafasha ku buryo bahisemo kutazasubira kwivuza.

Aba bagabo n'umugore umwe barimo abasanganywe ibibazo byo mu mutwe bishingiye ku ihungabana [post-traumatic stress disorder] ndetse umwe yavuze ko kuba bari ahantu ha bonyine bituma baremba kurushaho.

Umuhuzabikorwa w'Itsinda rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'ubufatanye mu iterambere ry'ubukungu no kwita ku bimukira, Dr Doris Uwicyeza Picard yabwiye BBC ko aba bantu bari mu Rwanda ku mpamvu zo kwivuza kandi bahabwa 'ubuvuzi ku rwego rwiza rushoboka mu gihugu.'

Nubwo aba bantu bavuga ko no mu Rwanda bagenda bahura n'ibibazo bitandukanye by'umutekano bagaragaje ko batigeze babibwira inzego z'umutekano.

Dr Uwicyeza ati 'Ntabwo tuzi uburyo twabafasha niba batarigeze begereza inzego z'ubuyobozi bw'igihugu.'

'Ibyerekeye umutekano w'abimukira ntabwo ari ingingo ireba buri wese. Ntireba abanyarwanda bose, ntireba abaturage. Nshenguwe umutima no kumva hari umuntu ushobora kumva adatekanye muri iki gihugu, by'umwihariko twarakoze ibishoboka byose ngo kibe igihugu gitekanye kuri buri wese.'

Inteko Ishinga Amategeko y'u Bwongereza iheruka kwemeza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye ndetse itora itegeko ryemera kohereza abimukira mu Rwanda.

Gusa Dr Uwicyeza yagaragaje ko amasezerano agenga abantu bavuye muri Diego Garcia ntaho ahuriye n'ay'abimukira bashobora koherezwa mu Rwanda kuko bo bafashwa kwinjira mu muryango Nyarwanda.

Yavuze ko ighugu gihora cyiteguye gufasha mu kwimura mu buryo buhoraho, ndetse ngo mu gihe byaba bibayeho na bo bahabwa uburenganzira bwo gukora ibikorwa bitandukanye mu muryango mugari.

Ati 'Ubu bari gufashwa nk'abantu boherejwe ngo bahabwe ubuvuzi.'

Nta mafaranga u Rwanda rwahawe yo kwakira aba bantu bavuye muri Diego Garcia, u Rwanda rukavuga ko byashingiye ku mubano w'ibihugu byombi usanzwe ari mwiza.

Dr Doris Uwicyeza Picard yagaragaje ko ababazwa n'abantu bavuga ko u Rwanda rudatekanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwanyomoje-abagaragagaza-icyuho-mu-buvuzi-bakavuga-ko-igihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)