U Rwanda rwasinye amasezerano azihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga 'Kigali Innovation City' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru avuga amasezerano aherutse gusinywa agamije ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga, azwi nka 'Implementation Agreement (IA),' akurikira ayari yasinywe mu 2019 hagati y'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), ari narwo ruzakurikirana uyu mushinga, ndetse na Africa50, yari agamije gushyiraho imirongo izagena imikoranire y'impande zombi, 'Joint Development Agreement (JDA).

Leta y'u Rwanda izatanga ubutaka bungana na hegitari 61 buzubakwaho uyu Mujyi, inashyireho uburyo bukurura abashoramari bashora imari bakanakorera muri uwo Mujyi.

Africa50 niyo izakurikirana iyubakwa ry'uyu mushinga, iwugenzure ndetse inawubyaze umusaruro mu buryo bw'ubucuruzi, mu gihe amakuru avuga ko 'The Arab Bank for Economic Development in Africa (BADEA)' izatera inkunga uyu mushinga mu byiciro by'ibanze.

Muri rusange, uyu mushinga uzaba urimo kaminuza enye zibanda ku bijyanye na siyansi (STEM) zirimo Carnegie Mellon University yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda ndetse na African Leadership University. Kaminuza y'u Rwanda nayo izagira icyicaro muri uyu Mujyi, kizibanda ku bijyanye na 'Biomedical Engeneering.'

Muri rusange, byitezwe ko uyu mushinga uzatwara miliyoni 300$ mu kuwubaka, wamara kuzura ukaba ushobora kuzakurura ishoramari rifite agaciro ka miliyoni 300$, ari nako irema imirimo ibihumbi 50 mu Rwanda.

Nibura buri mwaka, u Rwanda rizajya rusarura miliyoni 150$ aturutse mu bikorwa byakorewe muri uwo Mujyi, mu gihe abanyeshuri 2600 bazajya basoza amasomo yabo muri za kaminuza ziri muri 'Kigali Innovation City'.

Uretse kaminuza, ibigo bikomeye bitanga serivisi z'ikoranabuhanga nabyo bizahabwa ikaze, ari nako bizagenda ku mishinga ifasha urubyiruko mu bijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga ndetse no guhanga udushya.

Ni Umujyi uzubakwa mu buryo bugezweho kandi burengera ibidukikije, burimo gufata amazi yakoreshejwe akongera agasukurwa ku buryo yakongera gukoreshwa. Hazaba hari kandi ibice byahariwe imodoka zikoresha amashanyarazi n'ibindi.

Uyu mushinga uzafasha u Rwanda mu rugendo rurimo rwo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, nk'imwe mu ngamba zizarufasha kugera ku cyerekezo cya 2050.

Kigali Innovation City izubakwa kuri hegitari 61
Carnegie Mellon University yo yamaze kuzura
Kaminuza y'u Rwanda irateganya kuhubaka ishami ryigisha iby'ikoranabuhanga rikoreshwa mu buvuzi
Zimwe mu nzu zo muri aka gace zizaba zikoresha imirasire y'izuba
Inyubako zizaba ziri muri Kigali Innovation City zimwe zizaba zifite ibisenge bibika ingufu z'imirasire y'izuba
Uyu mushinga ugamije gufasha u Rwanda kuzamura umubare w'abahanga Afurika ifite mu bumenyi n'ikoranabuhanga
Byitezwe ko ibigo bikomeye birimo nka Cisco, IDM na Ericson bizajya bihugura abanyeshuri bo muri Kigali Innovation City aho kugira ngo bajye guhaha ubumenyi mu mahanga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasinye-amasezerano-azihutisha-ishyirwa-mu-bikorwa-ry-umushinga-wa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)