Cyatangijwe ku mpamvu zo kurema abanyamwuga bahagije bakora mu bijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere, abanyeshuri bagahabwa ubumenyi b wose busabwa bujyanye n'iby'indege.
RCATIC yahawe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Indege za Gisivile, RCAA, icyemezo kiyemerera gutanga amahugurwa haba ku Banyarwanda n'abanyamahanga babishaka, icyemezo gishimangira ko ubumenyi iki kigo gitanga bugezweho ku rwego mpuzamahanga.
Byahuriranye no gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri 36 binganjemo abasirikare bo mu Ishami ry'Ingabo z'u Rwanda zirwanira mu Kirere, aho bahuguwe ku bijyanye n'uko indege zigenda mu kirere n'ibijyanye n'umutekano mu by'indege.
Aya mahugurwa azajya atangwa ku ngingo zitandukanye zijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere, uko indege zigenda mu kirere, imihanda zikoresha, uko ibibuga by'indege bikora, umutekano w'indege n'abazirimo, umutekano w'ibibuga by'indege n'ibindi.
Nubwo yahawe icyemezo kuri uyu wa 20 Kamena 2024, RCATIC yashinzwe mu 2023, aho imaze gutanga amasomo 40, ku bakozi 461 bo mu bigo n'ibihugu 16.
Ni amahugurwa yajyaga gushakwa mu mahanga nko muri Afurika y'Epfo, mu bihugu by'u Burayi, Amerika n'ahandi, ku buryo nko guhugura abanyeshuri nka babiri byasabaga ingengo y'imari nyinshi cyane.
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye gukurikirana ibijyanye n'ireme ry'uburezi butangwa muri RCATIC, Andrew Mutabaruka yavuze ko nk'igihugu gikataje mu iterambere ry'ubwikorezi bwo mu kirere, byabaye ngombwa ko iki kigo gitangizwa mu Rwanda mu kongera abanyamwuga muri ubu bwikorezi.
Yavuze ko ikigo kizajya gitanga amasomo no ku banyamahanga ariko kuri iyi nshuro bashaka kubanza kuziba ibyuho biri muri uru rwego mu Rwanda.
Ku bijyanye n'icyemezo bahawe, Mutabaruka yavuze ko kuko ubwikorezi bwo mu kirere bushingira ku kwita ku mutekano w'abantu n'ibintu, 'uba ugomba kubanza kugaragaza ko wujuje ibisabwa byose, ukabihererwa uburenganziza hirindwa ibibazo byazamo.'
Mu bisabwa birimo kugaragaza uko integanyanyigisho iteye, kuba hari ibikoresho bihagije binyanye no kwigisha, abarimu b'abahanga n'ibindi.
Umwe mu bahawe aya mahugurwa usanzwe ari umukozi wa RCAA ushinzwe kugenzura ubuziranenge bw'indege, Ian Rebero Rutabingwa yavuze ko ntako bisa kubonera aya mahugurwa mu Rwanda na cyane ko byasabaga kujya ibwotamasimbi.
Ati 'Ikindi abantu bari mu nzego zitandukanye zo muri ubu bwikorezi turahura tugasangira ubunararibonye. Abanyarwanda bazahugurwa ari benshi bitume n'abatari muri uyu mwuga bawukunda, ubwikorezi mu Rwanda bukomeze gutera imbere na cyane ko ari urwego ruri gukura.'
Umumyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Abimana Fidèle yavuze ko bidasanzwe kubona ikigo nk'iki kimaze igihe gito kimaze guhugura abarenga 400, ashimira ubwitange bw'abo muri uru rwego bakoze ubutaruhuka.
Ati 'Twizera ko ari intambwe yo kwishimir, tukizera ko tuzakomereza muri uyu mujyo wo guhugura benshi cyane ko hari n'amahirwe menshi cyane.'
Ni amahirwe ajyanye n'uko u Rwanda ruri kuzamura ubwikorezi bwo mu kirere binyuze mu kongera ibikorwaremezo, hubakwa ibishya hakavugururwa n'ibisanzwe, bikazakenera abakozi benshi b'abanyamwuga bo kubikoreramo.
Birimo Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Bugesera kigiye kuzura, ibya Musanze na Rubavu bigiye kuvugururwa, icya Kamembe 'n'andi mahirwe ari muri uru rwego, tukizera ko aba banyamwuga muri kurema bazafasha gutanga serivisi neza.'
Amafoto: Mukama Aaron