U Rwanda rwemerewe miliyari 40 Frw yo kurufasha kurwanya iyangirika ry'ikirere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biteganyijwe ko u Rwanda ruzahabwa miliyoni 31$ (arenga miliyari 40 Frw) mu gihe asigaye azahabwa Repubulika ya Dominican hagamijwe gushyira mu bikorwa imishinga buri gihugu gifite muri urwo rwego.

Ni amafaranga azatangwa binyuze muri porogaramu ya CIF y'ishoramari ryo gushaka ibisubizo mu guteza imbere urusobe rw'ibinyabuzima, abantu n'ikirere, izwi nka NPC.

Biteganyijwe ko iyo mishinga y'ibyo bihugu byombi izatwara miliyoni 500$ mu bikorwa bitandukanye bigamije gutanga ibisubizo nko guteza imbere ikoreshwa ry'ubutaka.

Harimo kandi kurengera ikirere hashyirwaho imishinga ikibungabunga n'indi ifasha abaturage cyane cyane bo mu bice by'ibyaro kubona imibereho bakareka kwijandika mu bikorwa bishobora guteza Isi ibibazo bashaka amaramuko.

Izo miliyari 40 Frw u Rwanda ruzahabwa zizifashishwa mu guhangana n'ibibazo bishingiye ku iyangirika ry'ikirere bibangamiye abaturage bo mu Muhora wa Kaduha-Gitwe (ni ukuvuga kuva mu bice bya Nyamagabe uza za Ruhango).

Zizafasha mu kumurika gahunda yo gushyiraho impapuro mpeshwamwenda zizafasha mu kurengera urusobe rw'ibinyabuzima cyane cyane mu kubungabunga za chimpanzee zisa n'iziri gukendera (Rwanda Wildlife Conservation Bond).

Iyo mishinga yose ku ruhande rw'u Rwanda biteganyijwe ko izashyirwa mu bikorwa na Banki y'Isi aho izakenera arenga miliyoni 283$ yiyongeraho kugira ngo yose itange umusaruro usabwa.

Ni mu gihe Repubulika ya Dominican, ikirwa kiri mu biri gutera imbere muri iyi minsi, ayo mafaranga azayifasha mu ishoramari rigamije kurengera ibidukikije, haterwa ibiti kuva ku misozi yacyo ugera ku nkengero cyane ko ari byo bizagabanya ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe gihura na byo.

Abaturage bagizweho ingaruka n'ibibazo by'imihindagurikire y'ibihe, nk'amapfa n'imyuzure na bo bazafashwa, hagarurwe ubutaka bwangirijwe n'ibiza n'ibindi.

Ni bwo bwa mbere iki gihugu giherereye mu Nyanja ya Caraïbes cyakiriye amafaranga aturutse muri gahunda ya CIF, aho umushinga wose uzakenera arenga miliyoni 290$ kugira ngo utange umusaruro wuzuye.

Umuyobozi Mukuru wa CIF, Tariye Gbadegesin yavuze ko ari bwo bwa mbere binyuze muri NPC hemejwe ibijyanye no guteza imbere imishinga ibungabunga ibidukikije, ashimira ibihugu byombi ku bijyanye na gahunda zihamye zo kurengera ikirere.

Ati 'Dufatanyije n'ibihugu by'abafatanyabikorwa turashaka kuziba icyuho kiri mu gutera inkunga imishinga yo kurengera ikirere. Gahunda zitandukanye z'ibyo bihugu zizazana inyungu zihuriweho ziturutse mu guteza imbere urusobe rw'ibinyabuzima, kuzamura imibereho y'abaturage ariko hibandwa kuri ba bandi bagirwaho ingaruka cyane.'

Kuri iyi nshuro NPC ya CIF yagenewe miliyoni 370$ zizafasha mu kuzana ibisubizo by'ibibazo bibangamiye abo mu bihugu bikennye, ibiri mu nzira y'amajyambere n'ibifite ubukungu bugereranyije, cyane cyane mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

U Rwanda rwemerewe miliyari 40 Frw zizarufasha guteza imbere imishinga itandukanye ihangana n'iyangirika ry'ikirere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwemerewe-miliyari-40-frw-yo-kurufasha-kurwanya-iyangirika-ry-ikirere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)