U Rwanda rwungutse isomero rishya ryo ku ikoranabuhanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

N'ubwo yiga amasomo ya siyansi, avuga ko kwandika no gusoma bimurimo kandi abikunda cyane. Yavuze ko kwandika, bibera isomo abo wandikira, wabika ibyo wanditse ku ikoranabuhanga ukaba wandikiye n'abazabaho mu gihe kirekire kuko ibyo wandika bitangirika.

Ibi Mukakamanzi, yabikomojeho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Kamena 2024 ubwo Ikigo cyandika kikanashyira hanze ibitabo, Imagine We Publishers, cyatangije ku mugaragaro isomero ryo ku ikoranabuhanga 'Imagine Books Digital Library'. Ni Ni igikorwa cyabereye ku isomero rusange rya Kigali, KPL.

Mukakamanzi yagize ati 'Nta gitabo ndamurika ariko hari kimwe cyakozwe n'Umugande njye ncyandika muri make mu buryo bw'ibishushanyo 'Comic book' gifite amapaji 24 gusa. Nanjye ndi kwandika ikindi gitabo kijyanye n'urukundo kigira inama abo mu mashuri yisumbuye kandi harabura gato ngo kijye hanze.'

'Kuri njye iyo ndi kwandika ndakira kandi nkagaragaza amarangamutima yanjye. Ikindi n'uko iyo wanditse bigufasha kuba wavugana n'abahazaza, iyo wanditse igitabo ukagishyira ku isomero ryo ku ikoranabuhanga gihinduka ikintu kitazasibangana kuko no mu myaka 500 umuntu azakihasanga akanabona ibitekerezo byawe.'

Ubwo ibikorwa byo gutangiza iri somero byatangiraga mu mezi 12 ashize, abanyeshuri barenga 2,000 barimo abakobwa 1304 n'abahungu 712 bo mu turere 10 two mu ntara enye z'u Rwanda bahawe amahugurwa ku kwandika hamwe n'abarimu 40, nyuma haboneka inkuru zirenga 1000, zikurwamo 200 aba arizo zihita zishyirwa kuri iri somero.

Iri somero ryashyizweho binyuze muri gahunda yo guteza imbere uburezi ya 'Let's Get Creative', Imagine We Publishers ifatanyamo na Mastercard Foundation.

Umuyobozi ushinzwe imari, muri Imagine we Publishers, Bwiza Sandrine, yavuze ko bakira abantu benshi baba bashaka kumurika ibitabo byabo ari bakagorwa no kubona ikiguzi cyo kubisohora.

Ati '[…] Ariko isomero ryo ku ikoranabuhanga uwoari we wese, aho yaba ari hose yakwandika kandi bikagera kuri benshi.'

Iri somero ryatangiranye n'ibigo by'amashuri ariko n'abandi banditsi bose bakinguriwe amarembo.

Umuyubozi Mukuru wa Imagine we Publishers, Dominique Uwase Alonga, yavuze ko gushora mu bato ari ingenzi, akaba ariyo mpamvu haba hakwiye imbaraga mu kubashyiriraho uburyo bwose bwabafasha kwaguka.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Mastercard Foundation, Nicolas Emane, yavuze ko ku ishuri uhabona ubumenyi ariko guhanga udushya akaba aribyo biva muri ubwo bumenyi kuko bugufasha gutekereza byagutse. 'Dukeneye inkuru nyinshi.'

Mu myaka umunani Imagine We Publishers, yari ifite abanditsi 25 batambukirijeho ibitabo 80, ariko mu mwaka ushize hatangijwe isomero ryo ku ikoranabuhanga abagera kuri 200 bamaze kunyuzaho inkuru zabo.

Umuyubozi Mukuru wa Imagine we Publishers, Dominique Uwase Alonga, yavuze ko gushora mu bato ari ingenzi
Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Mastercard Foundation, Nicolas Emane, yavuze ko ku ishuri uhabona ubumenyi ariko guhanga udushya akaba aribyo biva muri ubwo bumenyi
Mukakamanzi Esther, yavuze ko isomero ryo ku ikoranabuhanga ribika ibitabo ku buryo na nyuma y'imyaka myinshi bya bitabo byazafasha abo muri ibo bihe
Iri somero ryatangiranye n'ibigo by'amashuri ariko n'abandi banditsi bose bakinguriwe amarembo
Iki kiganiro cyagarukaga ku mumaro wo kwandika no gusoma mu burezi
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n'ababyeyi ndetse n'abarezi
Haganiriwe ku byakorwa mu kubakiro ubushobozi urubyiruko muri Afurika
Abarezi bari baje gushyigikira abana babo
Abanyeshuri barenga 2,000 barimo abakorwa 1304 n'abasore 712 bo mu turere 10 two mu ntara enye z'u Rwanda bahawe amahugurwa ku kwandika ibitabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwungutse-isomero-rishya-ryo-ku-ikoranabuhanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)