Ububiligi: Nkunduwimye( Bomboko) uherutse guhamwa n'ibyaha bya Jenoside yakatiwe imyaka 25 y'Igifungo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rwa rubanda (Cour d'Assises) rw'I Buruseli mu Bubiligi kuri uyu wa 10 Kamena 2024 rwahanishije Umunyarwanda Nkunduwimye Emmanuel uzwi ku izina rya Bomboko imyaka 25 y'igifungo nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibyaha byibasiye inyokomuntu hamwe n'ibyo gufata Abagore ku ngufu muri Jenoside.

Nkuko byagiye bigenda mu minsi y'uru rubanza rwari rumaze amezi asaga abiri, Bomboko nta gihe na kimwe yigeze yemerera urukiko ko ibyo ashinjwa ari ukuri. Yakomeje avuga ko ari umwere, ko abeshyerwa, ko ahubwo yarokoye Abatutsi, ko kandi mu buzima bwe nta rwango yigeze abagirira.

Nkunduwimye, yagiye yumvikana kenshi mu rukiko avuga ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma, ko ahubwo nawe mu gihe cya Jenoside yashoboraga kwicwa bitewe n'uko yari afite umugore uvindimwe na Majyambere Silas wari warahunze igihugu mbere y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda iba.

Uretse Bomboko wagiye agaragariza urukiko ko arengana, ko abeshyerwa ku byaha yashinjwaga, hari na bamwe mu bagaragaye mu rukiko barimo n'abo mu muryango we barubwiye ko yari umuntu mwiza.

Mu guhanisha Bomboko igifungo cy'imyaka 25, Urukiko rwavuze ko impamvu ari uko ngo yitwaye neza mu myaka amaze muri iki Gihugu, ntabyo yangije. Rwavuze kandi ko ngo kubera imyaka afite nayo biri mu mpamvu zatumye agabanyirizwa.

Nkunduwimye Emmanuel (Bomboko) w'Imyaka 65 y'amavuko ni Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw'Ububiligi ari naho atuye. Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa i Buruseli tariki ya 08 Mata 2024.

Ubwo urukiko rwasomaga mu ruhame ibyaha rwahamije Bomboko, rwahise rutegeka Polisi guhita imuta muri yombi, bitandukanye na mbere ubwo yajyaga aza mu rukiko avuye iwe ndetse aherekejwe na benshi bo mu muryango we. Uwo munsi asomerwa ibyaha rumuhamije, abamuherekeje batashye bonyine asigara mu maboko atari aye.

Uwo munsi kandi, Umunyamakuru Grace Ingabire woherejwe n'Umuryango w'Abanyamakuru baharanira Amahoro( Pax Press) gukurikirana iby'uru rubanza, yavuze ko mu bigaragara Bomboko nta gahunda yo gufatwa yiyumvagamo bitewe n'ukuntu yagaragaraga mu rukiko, uko yari yaje yambaye(umweru hejuru) bigaragara ko asa n'uwiteguye ko ari butsinde agataha, ibitaramuhiriye kuko yahise atabwa muri yombi.

Bomboko, Ibyaha yahamijwe bivugwa ko yabikoreye mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Gakinjiro. Mu gihe cya Jenoside na mbere yaho hari muri Segiteri Cyahafi. Byavuzwe mu rukiko ko ahari igaraje ryitwaga AMGAR ariho Abatutsi bicirwaga bakajugunywa mu byobo byari inyuma y'iryo garaje abandi bakahabicira.

Munyaneza Théogène



Source : https://www.intyoza.com/2024/06/11/ububiligi-nkunduwimye-bomboko-uherutse-guhamwa-nibyaha-bya-jenoside-yakatiwe-imyaka-25-yigifungo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)