Uru rugendo rwatangiye mu myaka yo hambere ruracyakomeje ndetse rwanahawe umwihariko muri gahunda y'Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST1) yashyizwe mu bikorwa hagati ya 2017-2024.
Kugeza ubu hari abamaze gusogongera ku buryohe bwo gutuzwa mu midugudu y'Icyitegererezo ndetse bagaragaza ko byabahinduriye ubuzima.
Mu bijyanye n'iterambere ry'imijyi n'imiturire, Leta y'u Rwanda yari yihaye intego yo gutuza neza Abanyarwanda ku buryo imiryango 205.488 yimurwa aho ituye mu tujagari mu gihe igera ku 10.209 izimurwa mu manegeka.
Imbaraga Leta yashyize mu gutuza neza abaturage hagamijwe kubavana mu manegeka, zafashije kugabanya ubutaka buturwaho ndetse no koroherwa no kubagezaho ibikorwaremezo nk'imihanda, amashanyarazi, amavuriro n'amashuri, amazi, amasoko n'ibindi.
Abamaze kumva icyanga cyo gutura hamwe bashima ko batakirara bashikagurika, bikanga abajura cyangwa ko inzu zabagwa hejuru kubera ibiza n'andi masanganya.
Abatuye mu bice bitandukanye bagaragaza ko ubuyobozi bw'u Rwanda bwabazirikanye ndetse bugatuma bongera kumwenyura.
Ababigarukaho biganjemo abatujwe mu nzu zigezweho zo mu midugudu y'icyitegererezo yubatswe mu turere hafi ya twose tw'u Rwanda, aho inyinshi muri zo zifite ibyumba bibiri, uruganiriro, ubwogero n'ubwiherero, igikoni, gaz yo gutekesha na televiziyo kandi buri nzu ifite amazi n'umuriro.
Abaturage benshi bazitujwemo bavuga ko baryohewe n'ibyiza babonye nyuma yo kuvanwa aho bari batuye bakajyanwa gutuzwa mu midugudu, ndetse bagahuriza ku kuba ubuzima bwabo bwarahindutse cyane.
Imidugudu y'icyitegererezo imaze kuba ikimenyabose nk'igikorwa gitahwa buri mwaka, ndetse mu bihe byo Kwibohora hatahwa iba yarubatswe mu bice bitandukanye.
Iyubatswe ikanatahwa irimo uwa Rweru mu Karere ka Bugesera, uwa Horezo w'i Muhanga, uwa Karama uherereye mu Mujyi wa Kigali, uwa Shyira uri i Nyabihu, uwa Gishuro wubatswe mu Karere ka Nyagatare, uwa Kinigi uri mu Karere ka Musanze n'uwa Muhira uherereye mu Rugerero mu Karere ka Rubavu mu 2023.
Ni igikorwa gifatwa nk'umunsi mukuru kuko iyi midugudu itahwa n'abayobozi bakuru b'igihugu mu kwereka abaturage ko babari hafi kandi babashyigikiye.
Nko ku wa 3 Nyakanga 2019, Perezida Kagame yatashye Umugudugu w'Icyitegererezo wa Karama, uherereye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, watujwemo imiryango 240 yari ituye mu manegeka mu Murenge wa Kigali ku musozi wa Mont Kigali.
Mu yindi yatashye harimo uwa Gishuro wubatse mu Murenge wa Tabagwe i Nyagatare mu 2022. Mbere yaho yatashye uwa Karama, Gishuro, Horezo na Shyira yatashywe mu 2017.
Mu butumwa Perezida Kagame yakunze gutanga ubwo yatahaga iyi midugudu, yitsaga ku kuba ibi bikorwa byubatswe byerekana ko nyuma y'ubutegetsi bubi igihugu cyagize, ko ubu Abanyarwanda banganya uburenganzira ku gihugu cyabo.
â"Â Amanegeka, ibiza, utujagari, byasembuye igitekerezo cyo kubaka imidugudu
Nyuma y'uko Abanyarwanda bagiye bahura n'ibibazo bikomeye byagiye biterwa n'ibiza bamwe bakanahasiga ubuzima, Leta yashyize gahunda y'iterambere ry'imijyi n'imiturire mu zihariye zigomba kwitabwaho mu myaka irindwi ishize, n'ubwo icyorezo cya COVID-19 cyayikomye mu nkokora.
Guverinoma y'u Rwanda yakoze uko ishoboye ishakira ibisubizo bamwe mu Banyarwanda bari batuye mu manegeka kurusha abandi, aho imiryango isaga ibihumbi 17 yimuwe, ubu ikaba itengamaye mu midugudu y'icyitegererezo hirya no hino mu gihugu.
Nko mu 2018, Igihugu cyahombye miliyari 204 Frw kubera ibiza byanahitanye abantu 234, biganjemo abatuye mu manegeka, abandi 268 barakomereka.
Mu 2023, Uturere two mu Ntara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru twibasiwe n'ibiza bihitana ubuzima bw'abarenga 130.
Ibi byarushijeho gukangura ubuyobozi bw'u Rwanda mu rugendo rwo gukomeza gutuza neza abaturage ahadashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ibarura Rusange ry'Abaturage ryo mu 2022 rigaragaza ko Abanyarwanda 65% batuye mu midugudu. Mu myaka irindwi ishize hubatswe imidugudu 87, ituzwamo imiryango irenga ibihumbi 17.
Kuri ubu u Rwanda rufite imidugudu y'icyitegererezo isaga 250 aho yiyongereye cyane mu myaka irindwi ishize ishize aho yavuye ku 165 mu 2016, yongerwaho ikabakaba mu 100.
Ubwo Perezida Kagame yasuraga Umudugudu wa Horezo mu 2018
Umudugudu wa Karama watashywe mu 2019
Bimwe mu bice bigize Umudugudu wa Gishuro
Ubuzima mu Kinigi bwarahindutse
Ku Munini bahawe Umudugudu ugezweho
Umudugudu wa Rugerero watujwemo abimuwe mu bice bitandukanye
Umudugudu wa Munini uri mu Karere ka Nyaruguru wahinduye byinshi