Uganda: Bamwe bari mu mihanda bashaka Museveni, abandi bari gushaka Muhozi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byari mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 08 Kamena 2024, urubyiruko rw'ishyaka riri ku butegetsi NRM(National Resistance Movement),mu gihugu cya Uganda rwibumbiye muri Yellow Youth Movement (YYM), rwabyutse rwigaragambya mu mahoro mu mujyi wa Mbarara, rusaba ko Perezida w'iki gihugu Nyakubahwa Yoweri Kaguta Museveni yakongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe kuzaba muri 2026.

Nyakubahwa Perezida Museveni ayoboye Uganda kuva mu mwaka wa 1987 ntaravuga ko azongera kwiyamamaza mu matora ataha ariko bigaragararira benshi ko abantu benshi biganjemo urubyiruko bamushaka ko yakongera akiyamamaza.

Igiteye urujijo ni uko umuhungu we General Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko ashaka kuyobora iki gihugu biciye mu itsinda yashinze ryitwa MK Movement rigenda rikora ibikorwa bisa nko kumwamwaza mu bice bitandukanye by'igihugu.

Nzabandora rero! Nonese ubwo umwana aziyamamaza na se yiyamamaze?
Twihere ibitekerezo cyangwa inkuru kuri +250788443338 cyangwa +250788808002.

The post Uganda: Bamwe bari mu mihanda bashaka Museveni, abandi bari gushaka Muhozi appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/uganda-bamwe-bari-mu-mihanda-bashaka-museveni-abandi-bari-gushaka-muhozi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)