Uko Alyn Sano yarokotse impanuka yerekeza Uganda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Alyn Sano yahishuye uko yigeze gukora impanuka ubwo yari mu nzira ajya gufata amashusho y'indirimbo ye "Say Less" muri Uganda yakoranye n'Umugande Fik Fameica n'Umurundi, Sat B.

Ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro na Brut Afrique, aho yavuze ko iyi ndirimbo yakoze muri 2022 byamugoye cyane.

Ati 'Yari indirimbo ivuze ikintu kinini kuri njye. Nafashe urugendo njya muri Uganda mu modoka yanjye , inshuti yanjye yari intwaye , byari bikomeye cyane imodoka yakoze impanuka tugeze mu nzira.'

'Iyo ndebye amashusho y'iriya ndirimbo numva ntewe ishema n'aho ngeze . Ibaze ko nayikoze ndi kurira kubera ibintu twari tumaze gucamo! Icyo gihe uwari uyoboye amashusho yaranyihanganishije, turayikora irarangira. '

Kubera ibibazo uyu muhanzikazi yahuye nabyo birimo n'ubushobozi, byatumye afata icyemezo cyo kumvikana na Sat B akifata amashusho ari wenyine bakazayongera muyandi Alyn Sano na Fik Fameica bakoze bari muri Uganda.

Alyn Sano yavuze uko yakoze impanuka ajya gukora indirimbo ye 'Say Less'



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uko-alyn-sano-yarokotse-impanuka-yerekeza-uganda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)