Uko Element yinjiye mu mwuga wo gutunganya in... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore umaze imyaka ine mu rugendo rwo gutunganya indirimbo, amaze kurambika ikiganza ku ndirimbo z'abahanzi banyuranye, yaba abo mu Rwanda no mu mahanga.

Ibihangano yakoreye abarimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Kevin Kade, Christopher n'abandi byatumye amazina y'abo akomera.

Ariko kandi benshi bamuzi muri 'Production', nyamara muri 2015 yari umubyinnyi wa gakondo, ndetse yajyaga anyuzamo agacurangira umusizi Junior Rumaga aho yabaga yagiye gutaramira mu bice bitandukanye by'Igihugu.

Yiyumvagamo impano yo kuririmba, ku buryo yagiye agerageza gukora indirimbo ze bwite, ariko bikanga bituma ashyira imbaraga mu kwiga kwitunganyiriza indirimbo.

Muri iki gihe abarizwa mu inzu itunganya umuziki ya 1: 5AM, ariko yanyuze muri Country Records ya Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 6 Kamena 2024, ubwo Element yari yitabiriye imurikwa rya Album 'Era' ya Rumaga, yabwiye itangazamakuru ko indirimbo yakorewe na Bob Pro ntabashe kuyibona, ariyo yabaye imvano yo kwinjira mu batunganya umuziki mu Rwanda.

Yumvikanishije ko yashakaga gukora umuziki mu buryo bw'umwuga, kandi yakoresheje indirimbo kwa Bob Pro arayishyura, ariko yamaze umwaka atarayibona. Â Ã‚ Ã‚ 

Element yavuze ko nyuma y'uko yinjiye mu gutunganya indirimbo, yumvise neza impamvu Bob Pro yatindanye indirimbo ye, kuko nawe ari ibintu bimubaho.

Ati "Ibyo (Ibyamubaye) rero ubu ndamwumva. Bob Pro niwe watumye njya muri (Production) nari nsanzwe 'Beat' ariko namuhaye indirimbo yanjye ayimarana umwaka, kandi nari naramwishyuye, ariko ubu nanjye ndamwumva […] Hari izo nshobora gutindana, ariko icyiza ndabibabwira (abahanzi) nkababwira nti indirimbo uzayibona, hashize umwaka, ariko nyine ndamwumva, icyo gihe yari afite ibintu byinshi nk'uko nanjye bimeze ubu […]'

Muri muzika, uyu muhanzi aherutse gushyira hanze amashusho y'indirimbo yise 'Milele', aho avuga ko yayitanzeho arenga Miliyoni 30 Frw mu ikorwa ryayo. Ni indirimbo avuga ko itanga igisobanuro cy'injyana ya 'Afro Gako' yateguje gukora.

Element agaragaza ko kuba amaze gushyira hanze indirimbo eshatu zose zikakirwa neza (Cashe, Fou de Toi ndetse na Milele) ari ubuntu bw'Imana bumufasha.

Uyu musore amaze gukora indirimbo zirimo nka "Saa Moya" ya Bruce Melodie, "Formula" ya Juno Kizigenza, "Kola" ya The Ben, "Carolina" ya Meddy, "Ikanisa" y'abahanzi bo muri The Mane, 'Atansiyo" ya Platini, "Sound" ya Safi Madiba, "Ikinyafu" ya Bruce Melodie na Kenny Sol n'izindi.


Element yahishuye ko Bob Pro ariwe wabaye imvano yo kwinjira mu batunganya indirimbo


Element yavuze ko aho atangiriye gukora indirimbo yabonye impamvu Bob Pro yatindaye iye

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PRODUCER ELEMENT

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143787/uko-element-yinjiye-mu-mwuga-wo-gutunganya-indirimbo-ashaka-kwihimura-kuri-bob-pro-video-143787.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)