Uko imvururu zatumye Perezida Kagame adasoza umukino wa Mukura VS na Pantheres Noir #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yahishuye uko imvururu cyangwa urugomo byatumye adasoza umukino wa Mukura na Panthères Noirs mu 1978.

Impamvu ni ukubera ko Panthères Noirs yari ikipe ya gisirikare iyo yatsindwaga abantu bakubitwaga.

Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yari i Huye aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024.

Perezida Kagame yavuze ko amwe mu mateka afite i Huye ari ayo mu 1978 ubwo yari amaze iminsi mike avuye muri Uganda aho yabaga nk'impunzi ubundi akajya kureba umukino wa Mukura na Panthères Noirs ariko agataha uturangiye.

Ati 'Hari Stade ntoya hano mu 1978, njyayo kureba inshuti yanjye yabaga muri kaminuza. Mukura na Panthères Noir barakinaga. Ariko nkajya mbona abantu barandeba, ni nko kuvuga ngo 'Ariko aka kantu ntabwo ari ak'ino aha ngaha.'

'Umukino ugiye kurangira, iyo nshuti yanjye yari yanzanye, iravuga ngo ariko urabizi, tuve aha ngaha umupira utararangira, hano ibikurikiraho cyane iyo Panthères yatsinzwe, abantu barakubitwa. Ndavuga nti ntakubitirwa aha ngaha, turagenda hasigaye nk'iminota 10 ngo umupira urangire.'

Perezida Paul Kagame akaba umukandida wa FPR Inkotanyi, arava Huye akomereza ibikorwa byo kwiyamamaza i Nyamagabe, yavuze ko ibibazo nk'ibyo mu Rwanda byarangiye ndetse ko bidashoboka ko byazasubira ukundi.

Perezida Kagame yagarutae ku mateka afite i Huye yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-imvururu-zatumye-perezida-kagame-adasoza-umukino-wa-mukura-vs-na-pantheres-noir

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)