Uko Perezida Kagame yahinduye urugamba n'imbogamizi mu guhagarika Jenoside: Maj Gen Ruvusha yabivuye imuzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibyo yatangarije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Ishuri rya IFAK (Institut de Formation Apostolique de Kimihurura) ku wa 07 Mata 2024.

Maj Gen Ruvusha yavuze ko ku munsi wa kabiri urugamba rutangiye ari bwo uwari uyoboye ingabo za RPA mu rugamba rwo kubohora igihugu, Maj Gen Fred Gisa Rwigema, ndetse no mu minsi yakurikiyeho abandi bayobozi nabo bakahasiga ubuzima.

Ati 'Murabyumva rero ko urugamba rutari rworoshye, rwari rukomeye gutakaza abayobozi bakurikiranye, ndetse abari muri Leta icyo gihe Habyarimana n'intagondwa ze bumva ko urugamba barutsinze, kubera ko n'uwari wakabaye yacungura urwo rugamba ntiyari ahari ari we nyakubahwa Perezida wa Repubulika, yari mu mahanga ari mu mashuri.'

Maj Gen Ruvusha yavuze ko ibyo bikiba, Perezida Kagame, 'yihutiye kureka ibyo yari arimo byose aragaruka, agaruka ku rugamba,' ari nabwo yahise ahindura uburyo bw'imirwanire y'urugamba.

Ati 'Icyo gihe rero urugamba kuko rwari rumaze kumera nabi, ndetse Leta yarizi ko imaze gutsinda urugamba, icyo yihutiye gukora ni ukugira ngo ahindure ingamba, ku basirikare bari ku rugamba icyo gihe tuva ku rugamba, dusubira inyuma kugira ngo yongere apange ingamba nshya,'

'Abantu icyo gihe bari bashonje, bari bananiwe kuko nta masasu twari tufite, ntitwari dufite uyaduha, nta mbunda, ndetse naho twari tugeze atanga amabwiriza yo kugira ngo tuharekure dusubire inyuma kugira ngo twubake bushya.'

Yavuze ko umwaka wa 1990 na 1991 yari imyaka yo kwiyubaka, icyo gihe byatumye leta yariho igira ngo yatsinze urugamba, ariko n'ubwo basaga n'abatuje hari ibikorwa bakoze birimo no kubohora gereza ya Ruhengeri.

Mu myaka ya za 1992 nibwo hatangiye imishyikirano ndetse bigaragara ko yagendaga neza ariko Maj Gen Ruvusha yavuze ko icyagaragaje ko uruhande rwa Habyarimana rutashakaga imishyikirano ndetse rwateguraga Jenoside ni uko muri za 1993 hari Abatutsi batangiye kwicwa muri za Kibirira na Bugesera n'ahandi.

Yahishuye ko icyo gihe icyatumye RPA yongera gutangiza urugamba n'ubwo imishyikirano yari iri kuba, ntibyari uko batashakaga imishyikirano, ahubwo kwari ukwereka Leta yariho ko badashaka ko ikomeza ubwicanyi.

Yavuze ko Habyarimana n'abambari be bagaragaje ko bari barateguye mbere umugambi wa Jenoside ahubwo bategereje imbarutso, aho baje kuyibona ku wa 6 Mata 2024, ubwo indege yahanurwaga, Jenoside igahita itangira mu gihugu hose.

Perezida Paul Kagame wari uyoboye urugamba yasabye ingabo za RPA yari ayoboye gutanga ikiguzi icyo ari cyo cyose kugira ngo zihagarike ubwo bwicanyi, batitaye ku bibazo bahura nabyo byose.

Ubwo batangiraga urugamba rwo guhagarika Jenoside, Maj Gen Ruvusha yavuze ko bahuye n'imbogamizi zitandukanye n'ubwo zitababujije gukomeza kuko bari bafite icyo barwanira kandi cy'ukuri.

Perezida Kagame wari uyoboye urugamba yohereje ingabo muri Kigali ariko intego Atari ugufata Kigali, ahubwo ari uguhagarika ubwicanyi, ndetse hoherezwa n'izindi mu gihugu hose kugira ngo ahari hari kuba ubwicanyi hose buhagarikwe.

Yagize ati 'Muri ibyo bikorwa byose imbogamizi zarimo, icya mbere murumva muri urwo rugendo rwose kuva hafi n'umupaka ukwira igihugu cyose, murumva nta kajugujugu twagiraga ngo izo ngabo ziragenda muri kajugujugu zitabare abantu vuba, nta modoka zabagabo ngo murajya muri izo modoka mutabare abantu vuba, imodoka zari ikirenge.'

Indi mbogamizi yatumye bitoroha ni uko ingabo za RPA zirenga gato ibihumbi icumi mu gihe ingabo barwanaga bari bafite ibihumbi bigera muri 50, bikaba Atari ibintu byaboroheye, 'ariko ahari ubushake, ahari ikinyabupfura, ahari impamvu, ahari ukuri, byanze bikunze n'iyo wahangana n'icumi wabatsinda badafite icyo barwanira.'

Icyo gihe, yavuze ko barwanaga banashakisha abahigwaga bari bihishe kugira ngo babatare, hari aho bageraga nabo bakabihisha bikaba ngombwa ko bahatinda babashakisha kugira ngo batabasiga mu maboko y'umwanzi, bigatuma urugendo rutaba rugufi.

Ikindi yavuze cyabaye imbogamizi, ni Loni 'itari ifite icyo imaze,' kuko hari n'aho yafashije Interahamwe kubona uko zihunga ndetse bazijyana no mu nkambi kugira ngo bazirinde.

Maj Gen Ruvusha yashimiye ubutwari bw'Abanyarwanda, kuko hari abo bahuraga banegekaye bitewe no guhigwa no guhunga ariko babakiza bakabajyana kujya kubereka abanda kandi nabo bagifite intege nke, yashimiye kandi abatarahigwaga bagize umutima wo gutabara abahigwaga n'abagize umutima wo kutivanga mu kibi.

Ubwo yageraga ku rugamba, Perezida Paul Kagame, yahinduye byinshi byatumye babasha kurutsinda
Abasirikare 600 barindaga abanyapolitiki muri CND nabo binjiye mu rugamba rwo guhagarika Jenoside bahereye i Kigali



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-perezida-kagame-yahinduye-urugamba-n-imbogamizi-mu-guhagarika-jenoside-maj

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)