Uko Victor Rukotana yavuguruye indirimbo 'Aka... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abazi iby'amateka bavuga ko 'akabando' ari inkingi ya mwamba cyane cyane ku bantu bageze mu zabukuru, uwatsikiye cyangwa se undi wese ugakenera mu buzima bwa buri munsi. Iyi ndirimbo 'Akabando' yamamaye cyane mu matora y'Umukuru w'Igihugu mu 2017. 

Izabayo Esperance wayihimbye, yigeze kuvuga ko yayandikishije mu Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), bivuze ko ari we uyifiteho uburenganzira. Yavugaga ko yayikoze atekereza ko izagarukira mu Karere ka Bugesera aho akomoka, ariko yarenze uturere, iramenyekana cyane. 

Mu 2021, yabwiye Shene ya Youtube ya Kami Media Production ko mu mwaka wa 2024 azakora indirimbo igaruka kuri Perezida Kagame, ndetse afite n'indirimbo yitsa ku bumwe n'ubwiyunge.

Rukotana yabwiye InyaRwanda ko guha iyi ndirimbo ubundi buzima yashingiye ku kuba ifite ubutumwa bwiza bujyanye cyane cyane n'Umukuru w'Igihugu. Uyu muhanzi avuga ko Perezida Kagame 'yatubereye akabando mu buryo bufatika'.

Ati "Wenda bamwe ntitwari duhari, ariko igihugu yakibereye akabando, ni nka kwa kundi usanga umuntu yanegekaye hanyuma ukamuha akabando, kakamusindagiza'.

'Yatubereye akabando, ntawe asubije inyuma, adufata uko tungana twese, yewe n'abari bari barahunze arabaza, dufatanyiriza hamwe kubaka u Rwanda. Keretse udashaka kubyumva no kubibonesha amaso, ariko yatubereye akabando."

Muri iyi ndirimbo agaruka ku bikorwa binyuranye Umukuru w'Igihugu yagejeje ku banyarwanda, birimo nko gushyiraho ubwisungane mu kwivuza, umutekano, ubukerarugendo, ubukungu n'ibindi.

Ati "Rero impamvu nayihuje nawe ni uko yatubereye inkingi twicumba, hanyuma tukaba tukigejeje magingo aya, turi amahoro kandi duteganye."

Uyu muhanzi yavuze ko ibyagezweho, buri wese akwiye guharanira kubisigasira, kuko hari abitanze kugira ngo bigerweho. Yavuze ko urubyiruko rufite umukoro ukomeye mu gutuma u Rwanda rukomeza gutera imbere.

Anavuga ko iyi ndirimbo yayivuguruye, bitewe nuko yashakaga kuyihuza n'amatora y'Umukuru w'Igihugu ndetse n'ay'Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga.

Ati "Akabando rero impamvu nayihuje nawe, ni uko ari umugabo w'ikirenga, ni umugabo rwose uhagarara ku ijambo yavuze, ni umugabo udasiba guha inama urubyiruko, ndahamya ko uwakurikije inama ze yageze kure.

Rukotana yavuze ko mu gihe Abanyarwanda bitegura kwinjira mu matora, umuhanzi afite umusanzu wo gukangurira abantu kuzitabira gahunda nk'iyi ikomeye ku gihugu.

Yavuze ko binyuze mu bihangano, kwifashisha imbuga nkoranyambaga n'ibindi, mu gihe nk'iki umuhanzi akwiye gutambutsa ubutumwa n'ibindi binyuranye bifasha umuturage.


Victor Rukotana yasubiyemo indirimbo 'Akabando' yamamaye mu buryo bukomeye


Rukotana yavuze ko yasubiyemo iyi ndirimbo mu rwego rwo kugaragaza ibikorwa bya Perezida Kagame mu myaka 30 ishize 

Ntacyo ataduhaye muri rusange! Rukotana avuga ko mu gihe nk'iki umusanzu w'umuhanzi ukenewe


Rukotana yaherukaga gusohora indirimbo 'Ku gipfunsi' yakoranye na Uncle Austin 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AKABANDO' YA VICTOR RUKOTANA




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143962/uko-victor-rukotana-yavuguruye-indirimbo-akabando-yamamaye-akayihuza-nibikorwa-bya-perezid-143962.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)