Umukinnyi wa APR wari wahagaritswe umwaka yadohorewe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gisubizo Merci wa APR VC wahagaritswe umwaka kubera gukubita umutoza we, yadohorewe ibihano bye bikaba bizarangirana na tariki ya 30 Kamena 2024.

Hari mu irushanwa Nyafurika rya 'Zone V Club Championship 2023' ryabereye mu Rwanda mu Gushyingo 2023 muri Kigali Arena, ubwo APR VC yakinaga na Police VC, Gisubizo Merci yaje gukubita umutwe umutoza we wungirije, Mathieu Rwanyonga.

Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda, FRVB, ryaje guhagarika uyu mukinnyi umwaka atagaragara mu bikorwa byose bya volleyball.

Gisubizo yahise yandika indi asaba imbabazi umutoza we n'Abanyarwanda muri rusange. Gisubizo Merci ni umwe mu bakinnyi beza ba APR VC ndetse n'Ikipe y'Igihugu.

Uyu mukinnyi akaba yamaze kugabanyirizwa ibihano, azasubira mu bikorwa bya Volleyball gutangirana na Nyakanga 2024.

Gisubizo Merci yagabanyirijwe ibihano



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-wa-apr-wari-wahagaritswe-umwaka-yadohorewe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)