Umukinnyi wumunyarwanda ucunga nabi aramara... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Isoko ry'igura n'igurisha mu Rwanda rirarimbanyije, aho amakipe amwe nka Police FC, Amagaju FC, Mukura Victory Sports zigeze kure zihaha abakinnyi. Ni isoko risa n'aho rituje kuko amakipe amwe asa nk'aho adafite amafaranga yo guhaha, ndetse andi aragenda biguru ntege ategereje abakinnyi bibunza mu minsi ya nyuma ku isoko.

Umukinnyi ucunga nabi ashobora kubura ikipe kubera kutagendana n'ibiciro biri ku isoko

Abakinnyi bamwe b'abanyarwanda amakipe ari kwegera arasanga bafite ibiciro bihanitse ndetse wareba n'umusaruro wabo ugasanga ntibiri kujyana n'amafaranga baka.

Amakipe nka Kiyovu Sports na AS Kigali yateje ikibazo ku isoko

Ikipe ya AS Kigali na Kiyovu Sports, yari amwe mu makipe twavuga ko akunze kwihutisha isoko ndetse agatuma rishyuha ku buryo abakinnyi benshi bisangagayo hakiri kare, nibura wasangaga umukinnyi Rayon Sports cyangwa APR FC zitaguze, ahita yibona muri AS Kigali cyangwa Kiyovu Sports.

Hari n'igihe cyageze ugasanga Kiyovu Sports na AS Kigali ni zo zifite amafaranga menshi ndetse zikabanza zikagura n'abakinnyi beza b'abanyarwanda tutibagiwe n'abanyamahanga.

Ubajije umuntu niba AS Kigali iriho ntabwo yabasha kubigusubiza 

Kubera ikipe ya AS Kigali kuri ubu itazi aho iri, ikipe ya Kiyovu Sports ikaba itazi niba izabasha kugura, biri gutuma abakinnyi bakabaye baberwa n'aya makipe bakomeza kwifata mu mifuka ndetse bigakubitiraho ko hari n'abakinaga muri izi kipe bumva bazivamo kuko batazi niba bazongerwa amasezerano.

Abakinnyi bamwe b'abanyarwanda ntabwo bakiri ku rwego rwo guhangana ku isoko

Bamwe mu bakinnyi b'abanyamahanga basubiye inyuma ndetse imikinire yabo ubona ko itagishamaje abayobozi n'amakipe ndetse n'abatoza. Aba bakinnyi usanga n'iyo habonetse ikipe bayica amafaranga y'umurengera bumva ko bakaze batazabura ikipe, bigatuma ikipe yari izanye udafaranga yikuriye ahantu ihita ijya kudushakamo uwemera kudukorera.

Kwiyongera k'umubare w'abanyamahanga

Abakinnyi b'abanyamahanga nyuma y'aho baherewe ijambo bisa n'aho abayobozi n'abatoza b'amakipe batangiye kubizereramo ndetse n'abakinnyi b'abanyarwanda bakagurwa kuko ikipe itakinisha abanyamahanga gusa. 

Ubwo APR FC na Police FC zagarukaga ku isoko ry'abanyamahanga, byatumye abakinnyi b'abanyarwanda babonaga akazi bagabanyuka. Ku ruhande rwa'abakinnyi bakomeje kwitwara nk'aho nta cyabaye uwo ikipe ikozeho akayica za Miliyoni kandi agaciro kabo ku isoko karamanutse.

Bamwe mu bakinnyi bo mu Rwanda ntabwo bashaka gukina mu ntara

Kuri ubu hari amakipe yo mu ntara twavuga ko aba yihagazeho ku isoko rw'abakinnyi aho usanga ikipe nka Rutsiro FC, Musanze FC na Mukura ziri mu makipe yiteguye kugura ba bakinnyi baba basoje amasezerano.

Nyuma yaho APR FC igarutse kuri gahunda y'abanyamahanga, abakinnyi b'abanyarwanda babona akazi batangiye kugabanyuka ndetse n'agaciro kabo ku isoko karamanuka 

Aya makipe usanga akora ku bakinnyi bamwe bakanga bavuga ko batajya gukina mu ntara baba bishyize ku rwego rwo hasi. Aha twafata nk'urugero rwa Mugunga Yves, umwaka ushize ikipe ya Mukura yashatse kumugura avuga ko atajya mu ntara, biza kurangira nta kipe n'imwe asinyiye kugera ubu akaba akicaye.

Ikipe nka Mukura kuri ubu ni amahitamo ya 3 nyuma ya Police FC na APR FC kuko nibura ariyo iri gutanga amafaranga ari ku rwego rw'ayo Police FC na AS Kigali zatangaga bigihanyanye, gusa usanga hari abakinnyi bakubwira ngo ntibajya i Huye kuko ari kure.

Umukinnyi uzi ubwenge ashatse yatangira gutekereza ku makipe afite ubushobozi n'iyo bwaba buke ndetse akanishimira ko hari ikipe yamwegereye kuko iba yashimye ibyo atanga. Naho umukinnyi ushaka kubaho nka kera APR FC igikinisha abanyarwanda gusa, bishoboka kuzamugora kugera aho abura n'ikipe ndetse bigira ingaruka ku mwuga we no mu myaka itaha.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144347/umukinnyi-wumunyarwanda-ucunga-nabi-aramara-umwaka-yicaye-144347.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)