Umukinnyi w'umunyarwanda yasinyiye ikipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Matteo Kaze Nshimirimana ufite inkomoko mu Rwanda, yamaze gusinyira ikipe ya RAAL La Louvière ikina mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi.

Uyu mukinnyi ukiri muto w'imyaka 17 akaba avuka kuri nyina w'Umunyarwandakazi na se w'Umurundi ariko akaba yaravukiye mu gihugu cy'u Bubiligi.

Matteo akaba yasinyiye iyi kipe ya RAAL La Louvière amasezerano y'imyaka ibiri, ni nyuma y'uko yari avuye muri RFC Seraing.

Iyi kipe yerekejemo akaba ari bwo izamutse mu cyiciro cya kabiri, asanzeyo abanyarwanda babiri, Samuel Gueulette wayikiniraga no mu cyiciro cya gatatu akaba yaragize uruhare mu kuyizamura mu cya kabiri.

Iyi kipe kandi irimo undi mukinnyi w'umunyarwanda, Dave Nelson Rwema uheruka kuyisinyira ariko akaba agomba kubanza mu bato ba yo.

Matteo Kaze Nshimirimana yasinyiye RAAL La Louvière
Afite amahirwe yo kuzakinira kimwe mu bihugu bitatu afitiye ubwenegihugu



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-w-umunyarwanda-yasinyiye-ikipe-yo-mu-cyiciro-cya-kabiri-mu-bubiligi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)