Umukobwa wa Lil Wayne agahinda kamugeze kubuce kubera se #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Reginae Carter umukobwa w'icyamamare Lil Wayne yabyaranye Toya Johnson, yatangaje ko afite agahinda ko kuba ntamukunzi afite ku myaka ye 26 kandi byose biterwa na Se kuko ari umuraperi abasore batinya.

Umunyamideli akaba n'umukinnyi wa filime Reginae Carter, umukobwa w'imfura y'icyamamare cy'umuraperi cyogera Lil Wayne, yagarutse ku buzima bw'urukundo rwe, avuga ko ntamukunzi afite kandi byose ko bituruka kuri Se.

Ubwo Reginae Carter yaganiraga na televiziyo ya BET, yabajijwe niba yaba afite umukunzi cyangwa ntawe, mu gusubiza yagize ati: 'Oya, ntabwo mfite umukunzi. Hashize igihe kitari gito ntandukanye na Armon Warren, kuva twatandukana sindasubira mu rukundo'.

Abajijwe impamvu adafite umukunzi nyamara ari mu bakobwa bifuzwa na benshi muri Amerika, yasubije ati: 'Mushobora kutabyumva neza ariko buriya kuba ntamukunzi mfite ni ukubera Papa. Abasore benshi baramutinya bigatuma batanyegera ngo banterete'.

The post Umukobwa wa Lil Wayne agahinda kamugeze kubuce kubera se appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/umukobwa-wa-lil-wayne-agahinda-kamugeze-kubuce-kubera-se/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)