Umunyamakuru Gonza Muganwa yakomoje ku mikoranire ya Byansi na Ntwali bakoreshejwe muri 'Rwanda Classified' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibinyamakuru mpuzamahanga 17 bimaze icyumweru kirenga bisohora inkuru bise 'Rwanda Classified' zigamije guharabika Leta y'u Rwanda, zagizwemo uruhare n'abanyamakuru 50 bibumbiye mu ihuriro 'Forbidden Stories'.

Muri izi nkuru harimo igaragaza ko Leta y'u Rwanda yaba yaragize uruhare mu rupfu rwa Ntwali rwabaye muri Mutarama 2023, nyamara Polisi y'u Rwanda yo yarahamije ko uyu munyamakuru yishwe n'impanuka, ubwo moto yariho yagongwaga n'imodoka.

Byansi yagaragaje ko Ntwali ashobora kuba yarishwe azira ubucukumbuzi ku ngabo z'u Rwanda amahanga ashinja kuba mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru muri RDC, aho ngo bari barajyanye gushakisha ibihamya by'abasirikare baba barapfiriyeyo.

Byansi uvuga ko yahungiye mu Buholandi, yatangaje ko mu Ugushyingo 2022 yajyanye na Ntwali muri Kivu y'Amajyaguru muri iyi gahunda kuko Ntwali ari we wagombaga kumufasha kubera we yavugaga Igifaransa n'Igiswahili; indimi Abanye-Congo basanzwe bavuga.

Yagize ati 'Twagiye i Goma, duhura n'abantu, dukora ubushakashatsi.'

Gonzaga Muganwa kuri uyu wa 5 Kamena 2024 yatangaje ko azi Byansi na Ntwali cyane kuko bahuriraga ahakorera umuryango ARJ w'abanyamakuru mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo. Yahamije ko bombi batacanaga uwaka ku buryo batagombaga kugira umushinga bahuriramo.

Yagize ati 'Ntwali John Williams muzi neza cyane, nzi Samuel Baker cyane. Inkuru ntemera ni iyo bavuga ko Ntwali na Baker bakoranye ku mushinga wo muri Congo. Ntabwo byari gushoboka. Ugushoboka ko kwicarana, bagakorana umushinga umwe kwari kuri zeru.'

Mugenzi we, Mugabe Robert 'Bob', na we yahamije ko Ntwali na Baker bari bafitanye urwango rutari gutuma bagira icyo bahurizaho.

Ati 'Ndakuzi, uranzi, tuzi Baker, na we aratuzi kandi tuzi umubano wari hagati yabo bombi. Ndahamya ko batashoboraga kwicarana ngo bakorane inkuru.'

Muganwa yatangaje ko kumenya umubano wa Ntwali na Byansi byari korohera abanyamakuru ba Forbidden Stories kuko byari kubafasha kumenya ko amakuru Byansi yabahaye batagombaga kuyizera. Ati 'Iryo ni ikosa rikomeye ryakozwe n'abatozi ba Forbidden Stories.'

Uyu munyamakuru yemera ko Ntwali yakoraga inkuru zinengwa na bamwe, ariko ko nta nkuru n'imwe yakoze yagombaga gutuma Leta imwica, bitandukanye n'ibyo ibi binyamakuru biri gutangaza. Ati 'Nta kimenyetso kigaragaza ko Leta yishe Ntwali John Williams.'

Leta y'u Rwanda yahakanye kenshi ibirego biyishinja kohereza ingabo mu burasirazuba bwa RDC, isobanura ko bishingiye ku binyoma bikwirakwizwa na Leta ya RDC, igamije kurangaza amahanga n'abaturage kugira ngo batita ku nshingano yananiwe gukora.

Abanyamakuru bakorera mu Rwanda bemeza ko Byansi yabeshye abo mu ihuriro Forbidden Stories
Umunyamakuru Ntwali yishwe n'impanuka muri Mutarama 2023



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntwali-na-byansi-ntibari-kwifatanya-mu-gukurikirana-inkuru-yo-muri-rdc-ubuhamya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)