Umunyarwenya Samu Zaby ntiyagize amahirwe yo kujya ku rutonde rw'agateganyo rw'Abadepite #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwenya Mucyo Samu uzwi cyane ku izina rya Samu Zuby wo mu itsinda rya Zuby Comedy, ntiyagaragaye ku rutonde rw'agateganyo rw'Abadepite mu matora ya babiri bazahagararira Urubyiruko mu Inteko Ishinga Amategeko.

Kuri uyu wa Kane tariki 6 Kamena 2024, nibwo Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) yasohoye urutonde rw'Abakandida bemejwe by'agateganyo mu matora y'Abadepite yo mu mwaka wa 2024.

Komisiyo y'Amatora yatangaje ko abantu 23 aribo bujuje ibisabwa ku mwanya w'Abadepite babiri bahagararira urubyiruko mu Nteko. Mu byo basabwaga harimo gutanga Kopi y'Indangamuntu, Icyemezo cy'uko atafunzwe, Inyandiko y'Ukuri, Icyemezo cya muganga, Icyemezo cya Komisiyo n'ibindi by'inyongera.

Komisiyo y'amatora yagaragaje ko mu byangombwa yabuze harimo icyemezo cya Muganga. Mu kiganiro na InyaRwanda ari nayo dukesha iyi nkuru, Samu yavuze ko agiye gushaka icyangombwa abura kugirango yuzuze ibisabwa kuri Kandidatire ye. Ati 'Natanze icyemezo cya muganga ariko bambwiye ko ngomba gushaka icyemezo cya muganga wemewe, ubu ni byo ngiye gukoraho kugirango mbashe kuzuza kandidatire yanjye.'

Abatujuje ibisabwa ni 11 barimo n'uyu munyarwenya. Harimo Muvara Valens, Byiringiro Emmanuel, Niyitanga Fiston, Gatete Theophile, Nsanzumuhire Ndicunguye Yves, Nsabimana Wellars, Mugabo Eugene, Uwamahoro Ruth, Manzi Julius na Niyobuhungiro.

Ubwo yatangaga ubusabe, Samu yari yavuze ko yiyumvamo Politiki, biri mu mpamvu yashatse gutanga umusanzu we ahereye mu rubyiruko. Yavugaga ko afite umushinga uzatanga akazi ku rubyiruko, kandi buri kwezi nibura abagera kuri 60 bazajya batangira imirimo.

Ati 'Ku bwanjye mfite umushinga nkozeho imyaka itatu, nimpabwa uburenganzira, ni umushinga uzajya utanga akazi ku rubyiruko, ku kwezi uzajya uha akazi abantu bagera muri 60 bo mu nzego zitandukanye. Mu gihe tuzahabwa amahirwe, dufite byinshi byo gukora.'

The post Umunyarwenya Samu Zaby ntiyagize amahirwe yo kujya ku rutonde rw'agateganyo rw'Abadepite appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/umunyarwenya-samu-zaby-ntiyagize-amahirwe-yo-kujya-ku-rutonde-rwagateganyo-rwabadepite/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunyarwenya-samu-zaby-ntiyagize-amahirwe-yo-kujya-ku-rutonde-rwagateganyo-rwabadepite

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)