Umuramyi Habimana Dominique yagizwe Umunyamab... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane tariki 06 Kamena 2025 ni bwo Ishyirahamwe rihuza inzego z'ibanze n'Umujyi wa Kigali (RALGA) ryakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 20, byahuriranye n'inteko rusange yaryo. Abagize inteko rusange bemeje bwana Habimana Dominique nk'Umunyamabanga Mukuru mushya wa RALGA.

Inteko Rusange ya RALGA yitabiriwe n'abarimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC), Musabyimana Jean Claude, n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Marie Solage Kayisire n'abandi bayobozi batandukanye, abayobora n'abigeze kuyobora mu nzego z'ibanze.

Habimana Dominique wagizwe Umunyamabanga Mukuru wa RALGA, yasimbuye kuri uyu mwanya Ngendahimana Ladislas weguye ku mirimo ye mu mpera za Gicurasi 2024 nyuma y'imyaka 6 yari amaze kuri uyu mwanya dore ko yawugezeho mu mwaka wa 2018 asimbuye Rugamba Egide na we wavuye kuri uwo mwanya yeguye.

Mbere yo kuba Umuyobozi muri RALGA [Rwanda Association of Local Government Authorities], Habimana Dominique yari asanzwe Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere mu Kigo cy'u Busuwisi gishinzwe iterambere n'Ubufatanye mu Rwanda [Governance Programme Officer at the Swiss Agency for Development and Cooperation (SDC), Rwanda].

Habimana Dominique yashimiye inshingano yahawe, ati: 'Nishimiye ko nagiriwe icyizere ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe ry'Uturere n'Umujyi wa Kigali, RALGA, nkaba niteguye gufatanya n'abo nsanze kugira ngo uturere dushobore kurushaho kugira ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa gahunda z'iterambere igihugu gifite.'

Yavuze ko azakorana n'abafatanyabikorwa kugira ngo uturere dukomeze kugira ubushobozi bwo kugera kuri gahunda z'iterambere u Rwanda rwihaye. Ati "Harategurwa gahunda ya kabiri y'imyaka 7 ya Guverinoma (NST2), hari intego Igihugu cyihaye yo kugira Ubukungu buciriritse muri 2035, ndetse n'icyerekezo 2050, uturere tuzarushaho kongera imbaraga kugira ngo za ntego zose zibashe kugerwaho."

Habimana Dominique [Habimana Dom] ni umuhanzi wa Gospel, akaba abarizwa mu Itorero rya AEBR Kacyiru. Yamaze igihe kinini ari Perezida wa Seraphim Melodies ifatwa nka korali nkuru mu gihugu muri iri torero, akaba ari na we wabandikiye indirimbo zabo nyinshi. Ni korali izwiho igikorwa cyo gutanga amaraso ku barwayi barembeye mu bitaro.

Mu 2015 ubwo yatugezahago indirimbo ye nshya yise "Turashaka Amahoro", Habimana Dominique yabwiye inyaRwanda ko akunda cyane umuziki kandi akaba yariyemeje gukora umuziki uhindura abatuye Isi. Yavuze ko afite indirimbo nyinshi zihimbaza Imana n'izihamagarira abantu kwimakaza umuco w'amahoro.


Habimana Dominique asanzwe akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana


Habimana Dominique yahawe kuyobora RALGA mu gihe hizihizwaga imyaka 20 imaze


Habimana Dominique (Ibumoso) wagizwe Umunyamabanga Mukuru wa RALG hamwe n'Umunyamabanga w Leta muri MINALOC, Marie Solange Kayisire


Habimana Dominique yahawe Inshingano nshya mu Nteko Rusange ya RALGA


Ladislas Ngendahimana yasimbuwe na Habimana Dominique ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru wa RALGA



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143755/umuramyi-habimana-dominique-yagizwe-umunyamabanga-mukuru-mushya-wa-ralga-143755.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)