Umuraperi Rev. Kayumba Fraterne yakoze mu nga... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rev. Kayumba Fraterne ni umuhanzi akaba n'umupasiteri wasengewe mu mwaka wa 2005. Ni Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Jehovah Tsdikenu Ministries ukorera ivugabutumwa kuri interineri aho asengera abantu batandukanye biganjemo ab'ibyamamare. Bamwe muri bo babyitangiyemo ubuhamya ko bakiriye agakiza binyuze mu kuba yarabegereye akababwiriza.

Mu myaka yashize, Miss Rwanda 2009 Grace Bahati yatangarije itangazamakuru ko yakiriye agakiza nyuma yo gusengerwa na Rev Kayumba Fraterne wibona mu ndorerwamo ya Pastor John Huge, Rev Natasha wo muri Kenya na Rev Dr. Antoine Rutayisire. Rev Kayumba akunda abahanzi bose ariko cyane cyane Meddy, Pastor Bugembe, Lecrae na Priscilla.

Mu muziki, Rev Kayumba amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo "Mureke Ibiyobyabwenge" Ft P Fla & Jack B, "Umukunzi" Ft Diana Kamugisha, "Tora Paul Kagame", "Holy People", "Love", "Ntimugire ubwoba", "Waratoranyijwe", "Imbuto" [Ebibala], "Afrika yakoranye na Inspector, Lilian, Ratio Gates & Linda" na "Worship God in hiphop".

Kuri ubu yongeye gukora mu nganzo, avuga ibigwi Perezida Kagame anashishikariza Abanyarwanda kuzamutora ku bwinshi ashingiye ku bwa byinshi yabagejejeho. Ati "Tumubuze ntitwatuza, kumubura ni ukwihombya". Akomeza avuga ko Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda uburezi n'iterambere bityo nabo bakwiriye kumwitura.

Si abapasiteri benshi bakora nk'ibyo Rev Kayumba yakoze aho yavuze ibigwi Perezida Kagame mu ndirimbo nshya yise "Tora Paul Kagame". Ibi byatumye tumubaza uko abona Politiki n'Iyobokamana, ndetse n'isano bifitanye mu mboni ze. Rev Kayumba yagize ati "Bifitanye isano cyane kuko ubuyobozi bwose bushyirwaho n'Imana".

Byakorana gute? Ati "Turakorana kandi tugafashanya kuko icyo duharanira twese ni ukugira umuntu utekanye kandi ufite amahoro. Ikindi twese turi ibiremwa Imana yarenye kandi iduha umurimo wo kuyobora neza abantu Imana yiremeye.

Umupasiteri ni umushumba kandi mu bo dushumba harimo n'abanyapoliki kuko nabo bubaha Imana. Kandi n'abanyapolitiki, mu bantu bayobora harimo n'abanyamadini. Twese duhuriye ku guhindura isi n'abayiriho bakabaho mu mudendezo bishimye."

Mu kiganiro na InyaRwanda, Rev Kayamba yavuze ko yanditse indirimbo ye "Tora Paul Kagame" ku bw'urukundo akunda cyane Perezida Kagame. Yagize ati: "Perezida Kagame twese turamukunda, kandi ni impano Imana yahaye u Rwanda. Nifuza ko yakomeza kuruyobora. Njye mubona nka Yoshuwa w'abanyarwanda."

Umuramyi akaba n'umupasiteri Kayumba Fraterne, yavuze ko ikintu ashimira cyane Perezida Kagame yakoze muri manda ye irangiye ni 'umutekano w'abanyarwanda' ndetse n'ibindi byinshi. Ku bijyanye n'icyo yamusaba yagize ati: "Ni ugukomeza ingamba zo gushyigikira ubusugire bw'igihugu cyacu ndetse n'ubumwe bw'abanyarwanda."

Rev Kayumba Fraterne avuga ko ibyo ashimira Perezida Kagame ni byinshi "ariko ibiri ku isonga ni umutekano igihugu gifite ari wo utuma twese dukora ibyo dushinzwe n'ivugabutumwa ririmo" Ati "Tutamufite, ntitwatekana, abana ntibakwiga, amavuriro n'ibitaro ntibyakomeza kwiyongera, ubuhinzi ntibwasagurira amasoko".

Rev Kayumba yavuze ibintu 10 ashimira cyane Perezida Kagame ndetse akaba ari byo ashingiraho amwita 'Rudasumbwa' n'Intore Izirusha intambwe, bityo kutamutora ari akaba ukwihombya. Ati: "Yavanye u Rwanda mu icuraburindi, akunda u Rwanda n'abayarwanda, yaciye akarengane, yateje u Rwanda imbere arusubiza ijambo imbere y'amahanga;

Yatanze uburezi kuri bose, yaciye ubuhunzi acyura impunzi, yimakaje indangagaciro ya 'Ndi Umunyarwanda', aca icyatanya abanyarwanda, yashyizeho ubuvuzi kuri bose, yaciye irondakarere n'irondakoko, yahaye amadini ubwisanzure twese dutahiriza umugozi umwe".

Perezida Kagame ari mu bakandida batatu bahataniye umwanya wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda mu matora y'umukuru w'igihugu azaba tariki 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba hanze y'igihugu, na tariki 15 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba mu Rwanda.


Rev Kayumba Fraterne avuga ko Politiki n'Iyobokamana byuzuzanya cyane


Rev. Kayumba yakoze indirimbo igaruka ku bigwi bya Perezida Kagame


Jack B ni we uririmba inyikirizo y'indirimbo "Tora Paul Kagame" ya Rev Kayumba

REBA INDIRIMBO "TORA PAUL KAGAME" YA REV. KAYUMVA FRATERNE FT JACK B




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144169/umuraperi-rev-kayumba-fraterne-yakoze-mu-nganzo-avuga-ibigwi-perezida-kagame-video-144169.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)