Umuryango FPR Inkotanyi wifatanyije n'umuryango waburiye uwabo mu bikorwa byo kwiyamamaza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabereye mu Karere ka Rubavu kuri Site ya Gisa, ubwo Umukandida w'Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu yari mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Itangazo rya Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu rivuga ko "Habaye umuvundo w'abantu ku muryango wasohokeragamo abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by'Umuryango FPR-Inkotanyi."

Ku bw'amahirwe make, umuntu umwe yaje kwitaba Imana, abandi 37 barakomereka ndetse bahita bajyanwa kwitabwaho mu Bitaro bya Gisenyi.

Mu itangazo ry'uyu Muryango, bagize bati "Umuryango FPR-Inkotanyi ubabajwe cyane kandi wifatanyije n'umuryango wabuze uwabo bitewe n'umuvundo wabaye kuri Site yabereyeho kwamamaza Umukandida wa RPF Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu mu Karere ka Rubavu. Umuryango FPR-Inkotanyi uzakomeza kubaba hafi no gukurikiranira hafi abakomerekeye muri uwo muvundo."

Ibikorwa byo kwiyamamaza by'uyu Muryango birakomereza mu turere twa Ngororero na Muhanga kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Kemena 2024.

Umuryango FPR Inkotanyi wifatanyije n'umuryango wabuze uwabo bitewe n'umuvundo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuryango-fpr-inkotanyi-wifatanyije-n-umuryango-wabuze-uwabo-bitewe-n-umuvundo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)