Umuryango wa Bibiliya urifuza gufatanya na Leta mu kwandika ibitabo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byasabwe n'umuvugizi w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Nyiricyubahiro Antione Cardinal Kambanda ubwo hibukwaga abari abakozi b'uyu muryango bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku cyicaro gikuru cyawo kiri i Kigali mu Karere ka Gasabo.

Umuvugizi wa Bibiliya Kambanda yavuze ko kwibuka mu magambo gusa bidahagije kuko bizagera aho abazi ayo mateka mabi yaranze igihugu basaza, ati 'Ndagira ngo nsabe Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ndetse n'abandi, ubuyobozi bwa Leta ibi bintu ni ukureba uko byajya byandikwa abana bacu, abuzukuru bakazajya bakomeza kubimenya.'

Yavuze ko abihaye Imana bafite inshingano yo gusana imitima y'Abanyarwanda, ati 'Mwebwe abantu mwihaye Imana inshingano mufite zikomeye cyane ni ugusana imitima no kuvuga ubutumwa bwiza ndetse no kubabwira ngo ibyabaye ni amahano, kubisubiramo biragoye.'

Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Urujeni Eugenie, yatanze ubuhamya bw'ibyamubayeho muri ibyo bihe bitari byoroshye, ariko yemeza ubu yabashije gukira ibikomere.

Ati 'Ubuzima bwari bugoye, ndacyivuza ariko Imana yabanye nanjye numva nyiringiye, ndashimira rero Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ndetse n'Ingabo yari arangaje imbere bitangiye igihugu. By'umwihariko ndashima Imana yagiye idukura mu mfu zitandukanye.'

Muri uku kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biri kuba ku nshuro ya 30, uyu Muryango wibutse abari abakozi babo barimo Karangwa Thomas Kitoko wari Umubitsi, Pasiteri Nkurunziza Alphonse wari mu nama y'ubuyobozi ashinzwe gusobanura Bibiliya, Pasiteri Iyamuremye Amon wari mu nama y'ubuyobozi na Kanamugire Theogene wari umunyamabanga mukuru w'umuryango wa Bibiliya mu Rwanda.

Urwibutso rushyinguyemo abakozi b'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Hacanywe urumuri rw'icyizere
Antoine Cardinal Kambanda yashyize indabo ku rwibutso rushyinguyemo abari abakozi b'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Hashyizwe indabo ku rwibutso rw'abari abakozi b'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Hacanywe urumuri rw'icyizere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuryango-wa-bibiliya-urifuza-gufatanya-na-leta-mu-kwandika-ibitabo-ku-mateka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)