Umutoza wa Rayon Sports, Umufaransa Julien Mette yageze mu Rwanda aho avuye gukarishya ubumenyi.
Nyuma y'umwaka w'imikino wa 2023-24 Julien Mette wari usoje amasezerano ye muri Rayon Sports yahise ajya muri Maroc kwigira License A ya CAF kugira ngo igihe azaba agitoza muri Afurika n'abona ikipe azabashe gutoza imikino Nyafurika kuko License A ya UEFA afite itamwemerera gutoza imikino Nyafurika.
Ku Cyumweru tariki ya 2 Kamena 2024 ni bwo yageze mu Rwanda, ubu intambwe ikurikiyeho ni ukuganira na Rayon Sports ku kuba yakongera amasezerano.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Rayon Sports yifuza kugumana uyu mutoza ni mu gihe na we yiteguye kuyigumamo mu gihe baba bumvikanye.
Byitezwe ko Julien Mette ari we uzasoza icyiciro cy'igeragezwa ry'abana 46 bamaze iminsi bakoresha bashakamo 2 bazamuka mu ikipe nkuru, ni mu gihe hazatoranywamo abandi bajya mu bato b'iyi kipe.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-yageze-mu-rwanda