Umutoza w'umunya-Serbia watoje APR FC, yabonye mugenzi we ayihawemo akazi, nawe ahita yisabira gutoza Rayon Sports ngo aze ahangane na mwene wabo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'umunya-Serbia Zlatko Krmpotić ari mu batoza bane bamaze gusaba gutoza Rayon Sports iherutse gutandukana na Julien Mette wayitoje mu mwaka w'imikino ushize.

Usibye Zlatko, abandi batoza 3 bari gusaba gutoza Murera, aharimo Umunya-Espagne Albert Samson, Umunya-Nigeria Paul Ouffor ndetse n'Abarundi Jimmy Ndayizeye na Olivier Niyungeko.

Zlatko Krmpotić yamenyekanye ubwo yatozaga APR FC mu 2019. Ni umwe mu bafite ubunararibonye ku Mugabane wa Afurika kuko yanyuze mu makipe menshi nka Don Bosco yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zanaco yo muri Zambia, Jwaneng Galaxy yo muri Botswana, Polokwane yo muri Afurika y'Epfo na USM Alger aherukamo mu 2022.

Ni mu gihe APR FC yo yamaze kumvikana Darko Nović nawe ukomoka muri Serbia, akazayibera umutoza mukuru asimbuye Thierry Froger wamaze gutandukana na Nyamukandagiramukibuga.



Source : https://yegob.rw/umutoza-wumunya-serbia-watoje-apr-fc-yabonye-mugenzi-we-ayihawemo-akazi-nawe-ahita-yisabira-gutoza-rayon-sports-ngo-aze-ahangane-na-mwene-wabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)