Itangazo rya Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga mu Rwanda ryagagaraje ko Minisitiri Dr. Vincent Biruta yakiriwe kuri uyu wa 8 Kamena 2024.
Uyu mugabo wamwakiriye yamenyekanye muri Politike y'Isi nka Hassanal Bolkiah ariko amazina yiswe n'ababyeyi ni Kebawah Duli Yang Maha Mulia Paduka Seri Baginda Sultan Haji Hassanal Bolkiah Mu'izzaddin Waddaulah ibni Al-Marhum Sultan Haji Omar 'Ali Saifuddien Sa'adul Khairi Waddien, Sultan dan Yang Di-Pertuan Negara Brunei Darussalam.
Umwami Hassanal Bolkiah ibni Omar Ali Saifuddien III aheruka mu Rwanda mu 2022 ubwo we na bagenzi bari bitabiriye inama ya CHOGM yabereye mu Rwanda
Minisitiri Dr Vincent Biruta kandi wagiriye uruzinduko muri iki igihugu yanaganiriye na mugenzi we, Dato Erywan Pehin Yusof.
Ibiganiro abaminisitiri bombi bagiranye byibanze cyane ku kongera kureba uko imikoranire hagati y'ibihugu byombi yatangijwe mu 2020 ihagaze, ndetse no kurebera hamwe inzego nshya z'imikoranire nk'uko byatangajwe na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga mu Rwanda.
Brunei ni igihugu gito giherereye ku kirwa cya Borneo muri Aziya y'Amajyepfo, kizengurutswe na Malaysia n'inyanja y'u Bushinwa.
Kugeza ubu igihugu kiyobowe na Sultan Hassanal Bolkiah umwe mu bagabo batunze agafaranga gatubutse kuri iyi si ya Rurema kandi bivugwa ko abaho mu buzima budasanzwe.
Ubukungu bw'iki gihugu bushingiye ku musaruro w'ibikomoka kuri Petiroli na gazi kandi kikaba igihugu cya mbere gikize ku birebana n'umusaruro ku buryo abaturage binjiza amafaranga menshi.
Gituwe n'umubare munini w'abayisilamu kuko ari nayo mahame kigenderaho ya 'Sharia' bakaba bakoresha ururimi rw'Icyongereza ku bwinshi nubwo ururimi gakondo ari Malay.
Icyo gihugu cyashyize imbaraga cyane mu guteza imbere urwego rw'uburezi n'ubuvuzi ku buryo bitangirwa ubuntu ku baturage kandi igihugu cyashoye ku buryo bufatika mu kubaka izo nzego mu myaka myinshi ishize.
Zimwe mu nzego zacyo ziteye imbere zirimo ikoranabuhanga no guhanga ibishya, uburezi, ubukerarugendo, ubuzima, ubucuruzi n'ishoramari, umutekano n'ibindi bitandukanye impande zombi zashima gukoranamo.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwami-wa-brunei-yakiriye-minisitiri-vincent-biruta