Umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman wakiniraga APR FC, yasabye iyi kipe ko yamurekura akajya gushakira ahandi.
Shiboub yari asigaje amasezerano y'umwaka umwe muri iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu, aho yari yayigezemo mu ntangiriro z'umwaka w'imikino wa 2023-24 asinya imyaka ibiri.
Uyu mukinnyi ukubutse mu ikipe y'igihugu ya Sudani, yaraje abonana n'ubuyobozi bwa APR FC abusaba ko bwamurekura kuko yabonye indi kipe muri Libya yakwerekezamo, ni nyuma y'uko bari bemereye aba bakinnyi b'abanyamahanga ko uzabona ikipe yazaza bakumvikana.
Shiboub utari mu bakinnyi APR FC ishaka kurekura, we yabonye ko atazabona umwanya uhagije wo gukina, ahitamo gusaba kugenda ndetse amakuru avuga ko ubuyobozi bwa APR FC bwiteguye kumwumva bukaba bwamurekura.
Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman akaba mu mwaka we wa mbere yarafashije APR FC kwegukana igikombe cya shampiyona.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwe-mu-banyamahanga-yasabye-gutandukana-na-apr-fc