Umwe rukumbi ni we usigaye muri 11 babanjemo ku mukino uheruka guhuza APR FC na Rayon Sports kuri Stade Amahoro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Harabura amasaha make Rayon Sports na APR FC zigacakirana mu mukino wa gicuti uri bubere muri Stade Amahoro ikibuga amakipe yombi yaherukaga gukiniraho muri 2019.

Uyu mukino wiswe 'Ihuriro ni mu Mahoro', ni wo mukino wa mbere ugiye kubera muri Stade Amahoro nyuma y'imyaka irenga ibiri imaze ivugururwa.

Ni umukino amakipe yombi agiye gukina adafite abakinnyi ba yo buzuye kuko bamwe batarava mu biruhuko, akaba ataramara no kugura abakinnyi bazayafasha mu mwaka w'imikino wa 2024-25, amakuru avuga ko ashobora kuza gukoresha bamwe bari mu igeragezwa.

Aya makipe aheruka guhurira kuri Stade Amahoro tariki ya 21 Ukuboza 2019, hari mu mukino w'umunsi 15 ari wo wasozaga igice kibanza cya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2019-20.

Ni umukino warangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-0 bya Byiringiro Lague na Manzi Thierry.

Iyo urebye abakinnyi 11 buri kipe yabanjemo, APR FC ni yo isigaranye Niyomugabo Claude gusa abandi babanjemo kuri uyu mukino bavuye muri iyi kipe. Rayon Sports nta n'umwe isigaranye mu bakinnyi yabanjemo kuri uyu mukino.

Niyonzima Olivier Seif wabanjemo akinira APR FC icyo gihe, uyu munsi ashobora kugaragara muri Rayon Sports.

Bizimana Yannick yabanjemo akinira Rayon Sports, amaze igihe ari umukinnyi wa APR FC ariko ashobora kudakina uyu mukino kuko bivugwa ko yamaze gutandukana n'iyi kipe.

11 buri kipe yari yabanjemo

Rayon Sports: Kimenyi Yves, Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric, Iragire Said, Ndizeye Samuel, Olokwei Commodore, Nizeyimana Mirafa, Omar Sidibe, Iranzi Jean Claude, Bizimana Yannick na Michael Sarpong

APR FC: Rwabugiri Umar, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier Seif, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Niyomugabo Claude, Byiringiro Lague na Danny Usengimana

11 Rayon Sports yabanjemo icyo gihe
11 APR FC yabanjemo icyo gihe
Seif ashobora gukinira Rayon Sports
Niyomugabo Claude ni we mukinnyi wabanjemo APR FC isigaranye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwe-rukumbi-ni-we-usigaye-muri-11-babanjemo-ku-mukino-uheruka-guhuza-apr-fc-na-rayon-sports-kuri-stade-amahoro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)