Iyi ndirimbo yagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kamena 2024, bigaragara ko yanditswe bigizwemo uruhare na Ishimwe Karake Clement washinze Kina Music, ni mu gihe Yuhi yagize uruhare rukomeye mu ikorwa n'ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo.
Platini yari amaze iminsi yifashisha imbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ko iyi ndirimbo irenze igihangano, ahubwo ni impano yavuye ku mutima we. Yagaragaje ko Producer Davydenko, ari we muntu wa mbere bunguranye ibitekerezo ku ikorwa ry'iyi ndirimbo.
Ni indirimbo ashyize hanze mu gihe aherutse gukora igitaramo gikomeye yise 'Baba Experience' cyabereye muri Kigali Conference and Exhition Village ahazwi nka Camp Kigali, muri Gashyantare 2024.Â
Iyi ndirimbo yanditse mu buryo bw'umubyeyi wishimiye uburyo umwana we agenda akura, ibyo amwifuriza, amuragiza Imana n'ibindi binyuranye.
Platini abara inkuru y'umunezero yagize ubwo umwana we w'umuhungu yavukaga, akavuga ko akunda umwana we, kandi basa mu mico n'imyifatire.
Ati 'Bari bakubwira ko dusa mu mico no mu myifatire? Turi bene Kanyarwanda, dore turangwa n'indero, ndagukunda cyane [â¦] Mu marira no mu byishimo, nzaba mpari, ntumpamagara nzitabe [â¦]
Avuga ko akunda umwana we yaba ku manywa cyangwa se bwije. Yizeza umwana ko yaba mu marira n'ibyishimo azaba ari kumwe. Ati 'Isi ntizagushuke mwana wanjye uzahora undi mutima.'
Platini avuga ko umwana we amwuzuza ibyishimo kandi 'uri amaraso yanjye bujya ' akarenzaho ko amukunda.Â
Yavuze ko ahorana isengesho risabira umwana we kuzabaho amahoro, kandi amusaba kuzabana na bose amahoro. Ati "Uramenye uzirinde umugayo, uzagire neza wigendere, iyo neza uzayisanga imbere."
Mu mashusho y'iyi ndirimbo, Platini agaragara ari kumwe n'uyu mwana mu bihe bitandukanye, bakina igisoro, amufasha gusoma igitabo n'ibindi binyuranye biranga urukundo rw'umubyeyi ku mwana we.Â
Muri Nyakanga 2021, nibwo Platini yibarutse imfura ye na Ingabire Olivia. Aba bombi bakoze ubukwe tariki 27 Werurwe 2021, mu birori byabereye kuri Landmark Hotel i Kagugu mu Mujyi wa Kigali.Â
Platini yigeze kuvuga ko yamenyanye na Olivia, bahuriye mu bukwe mu mwaka wa 2019.
Platini yasohoye amashusho y'indirimbo yise 'Ku mutima' yakoreye umuhungu we
Platini yifashishije imfura ye mu mashusho y'iyi ndirimbo, asaba Imana kuzamurinda
Platini yavuze ko iyi ndirimbo irenze igihangano, ahubwo ni impano idasanzwe mu buzima bweÂ
Platini n'umugore we barushinze muri Werurwe 2021 mu birori byari binogeye ijisho
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KU MUTIMA' YA PLATINI