Urubyiruko rurenga 500 rwo mu Karere k'Ibiyaga Bigari rwigishijwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni urubyiruko ruturuka mu bihugu by'u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, rwiganjemo urwiga mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Rubavu n'abaturuka muri Uganda na RDC bari mu ihuriro rw'urubyiruko ruharanira amahoro bagamije kwigisha bagenzi babo bo mu bihugu baturukamo.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Mahoro Eric, yasabye uru rubyiruko kutarebera abakomeje gupfobya no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati "Urubyiruko turarusaba ibintu bibiri, kutayobywa n'abakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside cyane ku rubyiruko rwegereye umupaka, bahagarare ku kuri kw'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko iyo tuyababwira tuba tugira ngo bishakemo imbaraga kugira ngo abayipfobya batabayobya."

"Ikindi tubasaba gusigasira ibyagezweho kuko abenshi batabaye muri aya mateka, ariko tubasobanurira ko ubumwe bw'Abanyarwanda ari bwo butugejeje ku iterambere tubona uyu munsi. Amahitamo yabo ya buri munsi akwiye gushyigikira, gusigasira ibyo tugezeho no kudatera intambwe isubira inyuma na rimwe."

Umuyobozi wa Vision Jeunesse Nouvelle yateguye ibi biganiro, Frere Vital Binguyeneze, avuga ko iki gikorwa gihuza urubyiruko rukamenya amateka ndetse rukubaka n'amahoro cyane ko muri aka Karere k'Ibiyaga Bigari usanga ingengabitekerezo ya Jenoside iri kugenda ifata indi ntera akabasaba ko baba umusemburo w'amahoro.

Yagize ati "Turifuza ko uru rubyiruko ruba umusemburo w'amahoro muri aka Karere bakageza ubu butumwa kuri bagenzi babo batabashije kuhagera bityo Igihugu cyacu kigakomeza kuba umusemburo w'amahoro muri aka Karere ndetse no ku Isi yose."

Bamwe mu rubyiruko rwo mu mahanga rwitabiriye ibi biganiro, bavuga ko urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside rudakwiye kuba urw'Abanyarwanda gusa kuko usanga igira ingaruka mbi ku Isi hose bityo ko nk'urubyiruko bagomba gufatanya n'abandi mu kuyirwanya.

Muhindo Noerine Basa wo muri Uganda i Kasese, yagize ati "Twize amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ingaruka zayo, nk'urubyiruko umusanzu wanjye mu gukumira ingengabitekerezo, ni ukwigisha abaturage no kubasangiza amakuru nyayo kugira ngo iryo cengezamatwara ridakomeza kubigarurira bakagera aho barwana bakicana."

Elie Syauswa w'i Goma muri RDC, na we yagize ati "Tugomba guharanira ubumwe kuko nibwo bwabuze abantu bica abandi. Ntabwo ari indangagaciro ko umuntu yica undi kuko Imana idusaba gufashanya. Tugomba gukora ibyiza biteza imbere rubanda."

Urubyiruko rwitabiriye iyi ngando y'iminsi itanu rwigishijwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside no kugira uruhare mu guharanira ko ibyiza byagezweho bikomeza kurindwa.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Mahoro Eric, yasabye uru rubyiruko kutarebera abakomeje gupfobya no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside
Urubyiruko rwitabiriye ibi biganiro ruturuka mu Bihugu by'u Rwanda, RDC na Uganda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rurenga-500-rwo-mu-karere-k-ibiyaga-bigari-rwigishijwe-amateka-ya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)