Urubyiruko ruterwa isoni no kugura udukingirizo rwatekerejweho: Imishinga itandatu yahawe miliyoni 10 Frw muri iAccelerator6 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhango wo guhemba iyi mishinga wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 Kamena 2024. Imishinga itandatu yatsinze ni iyatoranyijwe muri 15 yageze mu cyiciro cya nyuma.

Buri mushinga watsinze wagenewe ibihumbi 10$ [Asaga miliyoni 13 Frw] na ba nyirawo bahabwe ubujyanama buzabafasha kuyinoza neza.

Umushinga wabaye uwa mbere ni uwa Sonia Umwali, w'isomero ahuriyeho na bagenzi be bise 'Rango Library' rizajya rifasha urubyiruko kubona amakuru arimo n'ay'ubuzima bw'imyororokere.

Uwabaye uwa kabiri ni uwa Mutoni Reine, Iradukunda Kevin Jonathan, na Iradukunda Jean Claude, bafite umushinga wa butike y'ikoranabuhanga izajya igurisha udukingirizo bidasabye ko haba harimo umucuruzi. Iyi butike yiswe 'Mushuti Wanjye Kiosk' izafasha urubyiruko ruterwa isoni no kugura udukingirizo.

Umushinga wa Hakizayezu Fabrice na mugenzi we wo gukwirakwiza inyandiko n'ibitabo birimo amakuru ajyanye n'ubuzima bw'imyororokere wiswe 'Nyigisha' ukaba witezweho gufasha mu gutanga amakuru agamije kwirinda inda ziterwa abangavu, ndetse no gutanga amakuru ajyanye no kurushaho kwirinda virusi itera Sida mu rubyiruko.

Umugwaneza Audrey na bagenzi be babiri nabo bafite umushinga wabaye uwa kane w'ibiganiro bise 'Matter Mind' bigamije gusobanura neza ibijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe.

Shimwa Axel wiga ubuvuzi muri University of Global Health Equity na Abdul bafite umushinga wa 'application' ya telefone bise 'Emotion' uzajya ufasha urubyiruko rufite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe kubona ubufasha. Wabaye uwa gatanu.

Umushinga 'Mindora' wa Kwizera Rulinda na bagenzi be, ukoresha ikoranabuhanga rya 'application' ishyirwa muri telefone, igafasha uyikoresha kubona amakuru ajyanye n'ubuzima bwo mu mutwe no kuganira n'inzobere, niwo wabaye uwa gatandatu.

Muri ibi birori byahujwe n'igikorwa 'cy'Ihuriro ry'urubyiruko', Therese Karugwiza wari uhagarariye UNFPA Rwanda, yavuze ko aya marushanwa amaze kuba inshuro esheshatu amaze kugira umumaro cyane ndetse akaba yaratanze umusanzu mu kubaka ubushobozi aho imishinga ariyo ikurura abaterankunga aho kugira ngo ba nyirayo bajye gushaka izo nkunga.

Imishinga yahatanye uyu mwaka yibanze ku 'Guhanga udushya dutanga ibisubizo birambye mu gukumira akato gahabwa abafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe' n'indi yo 'Kunoza uburyo bwo gutanga serivisi n'amakuru nyayo y'ubuzima bw'imyororokere ku rubyiruko'.

Mu 2024, hakiriwe imishinga 749, yavuyemo 40 na yo yatoranyijwemo 15 yahize indi imbere y'akanama nkemurampaka, yaje gutoranywamo indi itandatu myiza kurusha iyindi.

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Elodie Shami, yavuze ko hari imishinga itatoranyijwe kuko ari mibi, ashimira umuhate wa ba nyirayo.

Ati 'Intambwe yose mutera ibongerera ubunararibonye bw'umuhate n'ubuhanga bwanyu kandi ni ntagereranywa. Mukomeze muhatane, mukomeze muhange udushya kandi mumenye ko imbaraga zanyu zigira uruhare mu gutegura ejo hazaza h'igihugu cyacu.'

Ubwo iyi gahunda yatangizwaga mu 2016, byari nk'uburyo bwo guha urubyiruko urubuga rurufasha gutanga umusanzu warwo mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bihari.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko, Umutoni Sandrine, yibukije aba bahawe ibihembo ko imishinga yabo yitezweho gutanga ibisubizo ku muryango Nyarwanda by'umwihariko urubyiruko.

Ati 'Mu gukemura ibyo bibazo ni uguteganyiriza abo mu bisekuru by'ahazaza ku buryo byabafasha gukuraho inzitizi z'ubukene.'

Binyuze muri iyi gahunda ba rwiyemezamirimo bato babona amafaranga n'amahugurwa yo guteza imbere ubumenyi bwabo ngo batange umuti w'ibikibangamiye sosiyete.

Binyuze muri iyi gahunda ba rwiyemezamirimo bato babona amafaranga n'amahugurwa yo guteza imbere ubumenyi bwabo ngo batange umuti w'ibikibangamiye sosiyete
Hanahembwe umushinga wa butike y'ikoranabuhanga izajya igurisha udukingirizo bidasabye ko haba harimo umucuruzi
Shimwa Axel wiga ubuvuzi muri UGHE na Abdul bafite umushinga wa 'application' ya telefone bise 'Emotion' uzajya ufasha urubyiruko rufite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe kubona ubufasha
Mu 2024, hakiriwe imishinga 749, yavuyemo 40 na yo yatoranyijwemo 15 yahize indi imbere y'akanama nkemurampaka, yaje gutoranywamo indi itandatu myiza kurusha iyindi
Therese Karugwiza wari uhagarariye UNFPA Rwanda, yavuze ko aya marushanwa amaze kuba inshuro esheshatu amaze gutanga umusaruro
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko, Umutoni Sandrine [ibumoso], yibukije aba bahawe ibihembo ko imishinga yabo yitezweho gutanga ibisubizo ku muryango Nyarwanda by'umwihariko urubyiruko
Umuhanzi Christiane Bukuru (Boukuru) niwe wasusurukije abari bitabiriye ibi birori
Umushinga 'Mindora' wa Kwizera Rulinda na bagenzi be, ukoresha ikoranabuhanga rya 'application' ishyirwa muri telefone, igafasha uyikoresha kubona amakuru ajyanye n'ubuzima bwo mu mutwe wahembwe
Umushinga w'isomero wiswe 'Rango Library' rizajya rifasha urubyiruko kubona amakuru arimo n'ay'ubuzima bw'imyororokere wahembwe
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation Elodie Shami, yavuze ko hari imishinga itatoranyijwe kuko ari mibi, ashimira umuhate wa ba nyirayo
Umushinga wo gukwirakwiza inyandiko n'ibitabo birimo amakuru ajyanye n'ubuzima bw'imyororokere wiswe 'Nyigisha' nawo wagenewe ibihumbi $10



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-ruterwa-isoni-no-kugura-udukingirizo-rwatekerejweho-imishinga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)