Urubyiruko rw'i Nyakariro rwahigiye gukurikiza ubutwari bw'Inkotanyi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni urugendo bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024, aho basuye icyiciro cya mbere n'icya kabiri cy'umuhora wo kubohora igihugu uherereye mu Karere ka Nyagatare, kuva Kagitumba kugera Tabagwe ahari indaki Paul Kagame wari uyoboye urugamba.

Ibi bice bigizwe no gusura umupaka wa Kagitumba, agasozi ka Nyabwishongwezi ari naho Maj Gen Fred Gisa Rwigema yarasiwe ndetse no gusura igice kibarizwamo agasantimetero n'indake Perezida Kagame yabagamo.

Nyuma yo gusura ibi bice, urubyiruko rwo mu Murenge wa Nyakariro n'abandi baturage bahagarariye abandi, bavuze ko bahakuye amasomo n'umukoro bigiye kubafasha guteza imbere igihugu kurusha uko babikoraga.

Iradukunda Jeanne uri mu rubyiruko rwitabiriye uru rugendo, yavuze ko yahungukiye ibintu byinshi birimo ko kuba umukorerabushake ari ibintu byatangiye kera kandi ko n'Inkotanyi bari abakorerabushake kuko baranzwe n'ubwitange.

Ati 'Nabonye ko kuba umukorerabushake byatangiye kera ubwo Inkotanyi zafataga umwanzuro wo kuza kubohora igihugu cyacu kandi ari abantu bake. Ntibakoreraga igihembo, ntabyo kurya, ntabyo kunywa ahubwo ari uguharanira ko buri Munyarwanda agira umutekano usesuye. Ndabizeza ko nyuma yo kubona imbaraga bakoresheje, amahoro baharaniye natwe tugiye kuyasigasira.'

Mugiraneza Jean Nepo we yavuze ko yahungukiye ishyaka ryo gukunda igihugu kurushaho, nyuma yo kumenya uko Inkotanyi zagize ishyaka ryo kubohora Abanyarwanda kubera ibibazo birimo ivangura ryari imbere mu gihugu.

Ati ' Ubu abaturage ba Nyakariro ikintu banyitegaho nk'urubyiruko harimo kuba imbere mu bijyanye n'ubumwe n'ubwiyunge kuko buzadufasha mu gukomeza kubaka igihugu cyiza. Ikindi ubu twaje hano duhagarariye abandi, tugiye kugenda tubasobanurire ubwitange Inkotanyi zagaragaje kugira ngo bitubere inkingi yo gukomeza guteza imbere igihugu cyacu tutizigamye, ubu turi mu mahoro turasabwa bike ugereranyije n'ibyo bo bakoze.'

Uwobasa Alodie yavuze ko mu muhora wo kubohora igihugu yahungukiye byinshi birimo nko kwitanga byakozwe n'urubyiruko rwari Inkotanyi, aho ibyo bakoze byose byari ukugira ngo imbere mu gihugu hagaruke ituze n'umutekano.

Yavuze ko yahigiye amasomo arimo kwihangana no gukora cyane kugira ngo ugere ku cyo wifuza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakariro, Muhoza Théogene, yavuze ko amateka yo kubohora igihugu abantu benshi bayumva nk'amateka ariko ngo iyo urubyiruko ruje kuhasura rukamenya ayo mateka, bahavoma imbaraga zo kwitangira igihugu.

Ati 'Aha bahavoma umuco w'ubutwari bwaranze Inkotanyi, bikongera kubazamurira imbaraga zo gukunda igihugu no kugikorera, bakumva ko hari abitangiye igihugu mu bihe bibi ari nayo mpamvu bituma bamenya ko kugira ngo ugere ku bintu byiza bigusaba kubanza kwitanga.'

Gitifu Muhoza yasabye urubyiruko gukunda igihugu bakumva ko kugira ngo igihugu kigire umutekano hari abigomwe ubuzima n'imbaraga byabo.

Yavuze ko urugamba rw'amasasu rwarangiye kuri ubu urubyiruko rusabwa kwiteza imbere bakanaharanira inyungu z'abaturage bose muri rusange.

Urubyiruko rwa Nyakariro rwishimiye gusura ibice Inkotanyi zatangirijemo urugamba rwo kubohora igihugu
Bishimiye kugera i Gikoba ahari indake ya Perezida Kagame
Abenshi mu rubyiruko ni ubwa mbere bari bahageze
Mugiraneza yavuze ko amasomo yahungukiye azamufasha mu kongera ubukorerabushake
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakariro, Muhoza Theogene, yavuze ko iyo urubyiruko rusuye ibice Inkotanyi zatangirijemo urugamba rwo kubohora igihugu ruhigira amateka
Babanje gusobanurirwa icyatumye Inkotanyi zitangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rw-i-nyakariro-rwahigiye-gukurikiza-ubutwari-bw-inkotanyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)