Urugendo rwa Ishimwe Gloria wo mu Karere ka Huye witeje imbere abikesha gutinyuka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishimwe Gloria wo mu Karere ka Huye yatangiye gutinyuka akiga muri Kaminuza ishami ry'Ubukungu.

Yatangiye kwiyumvamo kuzikorera ku giti cye aho gutegereza kuzashakisha akazi atazi naho kazaturuka.

Ibyo byatumye atangira kuzigama amafaranga make yakomoraga kuri buruse ihabwa abanyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda afite intumbero zo kuzabona igishoro.

Uwo ni umwe mu rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ishimwe Gloria w'imyaka 27 yagaragaje ko yishimira kuba u Rwanda rutanga amahirwe ku bantu bose rutarobanuye hashingiwe ku nkomoko yabo.

Kuri ubu afite umushinga muto wo gukora ibikomoka ku ifarini ndetse no gutanga amafunguro yihuse mu Karere ka Huye.

Yagize ati 'Natangiye nkiga muri Kaminuza kuko nibazaga niba nanjye nindangiza nzajya njya gusaba akazi. Nubwo ubu bikorwa mu buryo bw'ikoranabuhanga naravuze nti sinabikora gutyo ahubwo naratekereje mbona hari icyo nanjye nakikorera.'

Yakomeje ati 'Mu mafaranga nahabwaga yo kwitunga nkavuga ngo reka nitere icyuma rimwe na rimwe, aho nari gusohoka mbikeho make nimba narikugura amapantaro abiri reka ngure imwe kugira ngo ngere ahantu nzagera ho gushyira mu bikorwa cya gitekerezo cyanjye cyo kwikorera.'

Nyuma yo kurangiza Kaminuza, Ishimwe yagannye Banki Duterimbere asaba inguzanyo y'ibumbi 500 Frw aguramo ifuru yo gukora imigati n'ama-cake ngo kuko yabonaga ko akenerwa cyane muri uwo mujyi.

Ati 'Nabonaga ama-Cake y'ubukwe dukoresha tuyakura i Kigali ndavuga ngo ntibikwiriye reka natwe twihangire ibyacu. Naratangiye ndakora gahoro gahoro.'

Nyuma yaje kujya mumarushanwa yatsindiyemo miliyoni 10 Frw ndetse aza no kujya muri Youthconekt atsindira izindi miliyoni 4.5 Frw zatumye arushaho kwagura ibikorwa bye.

Ishimwe yagaragaje ko imiyoborere myiza u Rwanda rwimakaje yatume atinyuka nk'umwana w'umukobwa akiteza imbere kandi ko abona inyungu zabyo.

Kuri ubu afite abakozi 15 avuye ku bakozi babiri gusa yatangiranye nabo ndetse umusaruro wariyongereye kuko yatangiriye ku biro bitanu kuri ubu akaba ageze ku gukora nibura ibiro 50 by'ifarini buri munsi.

Ishimwe Gloria yagaragaje ko kwihangira imirimo byagize uruhare mu guteza imbere n'urundi rubyiruko rugenzi rwe kuko mu bakozi yakoreshaga yahisemo kwishyurira amashuri yisumbuye babiri bari barayacikirije.

Yagaragaje ko nubwo akorera mu Karere ka Huye yifuza kwagura ibikorwa bye mu turere twa Nyaruguru na Gisagara cyane ko igihugu gikomeje kwagura ibikorwaremezo biborohereza mu ngendo.

Umutangabuhamya, Ishimwe Gloria mu bwuzu n'ibyishimo byinshi, nk'umwe mu rubyiruko, wabashije kwiteza imbere abikensha imiyoborere imyiza ya @rpfinkotanyi idaheza Abari n'Abategarugori. #MamaUrwagasabo #Amatora2024 pic.twitter.com/WYAkmjuxlN

â€" Mama Urwagasabo Tv (@Mamaurwagasabo1) June 27, 2024




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugendo-rwa-ishimwe-gloria-wo-mu-karere-ka-huye-witeje-imbere-abikesha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)