Urugo rutarimo umugore, rutarimo umugore muzima rurahungabana- Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ingingo Kagame yagarutseho kuri uyu wa Kabiri mu bikorwa byo kwiyamamaza byabereye mu Karere ka Nyarugenge.

Paul Kagame yagaragaje ko aho u Rwanda rugeze nyuma y'imyaka 30 ruhakesha ubufatanye kuko ari bwo mbaraga z'Abanyarwanda.

Yavuze ko kimwe mu byafashije u Rwanda kuzahuka nyuma y'ibibazo rwanyuzemo birimo na Jenoside ari uko u Rwanda rwayobowe n'abayobozi bashoboye, bayobora abaturage bashoboye kandi nabo bafite ubushake. Ibi yabigereranyije no kuba intare ukayobora intare.

Ati 'Ubufatanye ni bwo budutera imbaraga z'ibikorwa kugeza aho tugeze uyu munsi. Intare murazizi? Hari umuntu wavuze ku rugamba ngo uwamuha kugira indwanyi, ubwo ni intore, ni abasirikare. Baragereranyaga, baravuga ngo 'aho kumpa ingabo z'intama, ziyobowe n'intare, wampa intare ziyobowe n'intama'.'

'Ariko twe twarabirenze, FPR n'Abanyarwanda twagize ingabo z'intare ziyobowe n'Intare. Icyo byashakaga kuvuga, ingabo z'intare n'ubundi ni zo zijya ku rugamba. Kurwana nk'intare rero nta nubwo uba ukeneye cyane ukuyobora w'intama. Kandi iyo uri intare, ukagira ingabo z'intama, nta rugamba watsinda. Rero ibyo twabyumvise kare twebwe.'

Agaruka ku bagore n'abakobwa, Kagame yagaragaje ko nabo bafite uruhare rukomeye mu kubaka u Rwanda n'umuryango nyarwanda.

Ati 'Uru rugero rw'intare navugaga byari bifite impamvu nyinshi, indi murabizi mu Rwanda ukuntu duteza imbere, abakobwa, abagore, bashiki bacu, abatubyara n'abandi. Ariko burya muzi ko mu ntare, intare y'ingore ariyo ihiga? ariko n'ubundi na hano no mu muco usanzwe, no mu byo dusanganywe, abagore nibo bagira urugo, kurugira mvuga, urugo rugirwa na babiri ariko kurugira navugaga, bakora byinshi. bakora byinshi mu rugo.'

Perezida Kagame yavuze ko kimwe mu bigaragaza agaciro k'umugore ari uko urugo atarimo ruhungabana.

Ati 'Urugo rutarimo umugore, rutarimo umugore muzima rurahungabana ariko ibyo nabyo mvuga, ibintu byose ni magirirane, umugore akomeza urugo ari uko afite n'umugabo muzima barwubakanye. Ntabwo wavuga umugore utavuze umugabo, ntabwo wavuga umugabo utavuze umugore ni ibyo navugaga.'

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byashyize imbaraga cyane mu bijyanye n'uburinganire bw'abagabo n'abagore. Imibare igaragaza ko mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, abagore bwihariye 61.3% by'abagore, mu Baminisitiri bari kuri 42.4%, Sena bakaba 34.6%, mu bayobozi b'uturere bakaba 30%.

Paul Kagame yagaragaje ko abagore bafite agaciro gakomeye mu mibereho y'u Rwanda kuko n'urugo rutarimo umugore cyangwa ngo rubemo umugore muzima ruhungabana
Abagore bo muri Islam berekanye byinshi ku muco w'idini ryabo
Yagiye muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza yitwaje ifoto ya Paul Kagame
Abagore n'abakobwa bari babukereye muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza kwa Paul Kagame



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugo-rutarimo-umugore-rutarimo-umugore-muzima-rurahungabana-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)