Urupfu, ibisingizo bya Hip Hop n'iraha: Ibiku... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi Album yayishyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024. Iriho indirimbo yise 'Hip Hop" yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Inthecity afatanyije na Knoxbeat, iriho kandi indirimbo bise 'Miseke Igoramye' yakozwe na Firstboy na Knoxbeat, 'Amategeko 10' yakozwe na Knoxbeat, 'Nkubona Fo' yakozwe na Dr Nganji ndetse na Knoxbeat, 'Muba Nigga' yakozwe na Knoxbeat ndetse na 'Bakunda Abapfu' yakozwe na Kdagreat na Knoxbeat.

Iherekejwe n'ibimenyetso birimo nk'icy'umusaraba, amataratara (Lunette) ndetse n'ikimenyetso cy'umunzani usobanura amategeko.

Riderman aherutse kubwira InyaRwanda ko atari we wahisemo izina bise iyi Album "Icyumba cy'amategeko", ahubwo ni igitekerezo cya mugenzi we Bull Dogg washingiye ku izina ry'indirimbo ya Gatatu 'Amategeko 10' iri kuri iyi Album.

Ati "Izina 'Icyumba cy'amategeko' ntabwo ari njye warihisemo mu by'ukuri. Ni izina rigendeye ku ndirimbo ya Gatatu iriho yitwa 'Amategeko 10, izina ariko ntabwo ari njye warihisemo, ni igitekerezo cya Bull Dogg. Nabivuga gutyo mu magambo macye."

Riderman yumvikanishije ko gukorana na Bull Dogg birenze kuba ari inshuti z'igihe kirekire, ahubwo ni umuraperi mwiza buri wese ushaka gukora Hip Hop yakwifuza gukorana nawe. 

Yumvikanishije ko ubushuti bwe na Bull Dogg bwagiye bwaguka, ahanini binanyuze mu ndirimbo bagiye bakorana bombi ndetse n'izo bagiye bahuriramo n'abandi.

Ati "Ubwa mbere gukorana na Bull Dogg ni uko ari umuraperi mwiza, umuraperi twakoranye kuva cyera, ngirango abantu bazi indirimbo nyinshi twakoranye nawe, yaba ari izo nakoranye nawe nkanjye ku giti cyanjye, cyangwa se izo twakoranye duhiriyemo nk'abahanzi benshi, twembi tukazihuriramo." 

Riderman yavuze ko Bull Dogg ari 'umuraperi mwiza' kandi akundira ibihangano. Azirikana ko Bull Dogg ari umuraperi bafite byinshi bahuje kuko bombi barerewe muri Saint-Andre mu Rwezantwari.

Bombi baninjiye mu muziki mu gihe kimwe (ikiragano). Ati "Twaje mu myaka imwe, twinjira mu muziki, ikindi nanone ni umuntu uhozaho. Guhera cyera ngirango ntiyigeze ahagaragara gukora ibihangano, nk'uko ntajya ntigeze mpagarara gukora ibihangano. Mfite icyubahiro cyinshi kuri we, kandi nawe amfite icyubahiro kuri njye. Rero, gukorana byari byoroshye cyane."

1.Bakunda Abapfu

Ni indirimbo y'iminota 3 n'amasegonda 31'. Aba baraperi bombi bumvikanisha uburyo nta ntwaro yigeze ibaho kuri iyi si irusha amagambo imbaraga.

Bull Dogg aririmba avuga ko udakwiye kwitega ko uwakugiriye neza azayikwitura. Bumvikanisha neza ko iyo umuntu yitabye Imana, ari bwo abantu benshi bagaragaza ko bamukunze cyane, bamusabiye kandi babanye nawe mu buzima.

Bull Dogg yitangaho urugero akavuga ko umunsi azitahira kwa Nyagasani, indirimbo ze nyinshi zizacurangwa cyane kuri Radio, ibinyamakuru bizamuvugaho inkuru nziza. Ndetse ko benshi mu bo bagiye bashwana, bazamuvuga neza n'ubwo bateranye amagambo igihe kinini.

Hari aho baririmba bagira bati 'Abantu ubatera shida (ibibazo) bakakubwaka, wasaba ubufasha bakaguta ku byapa bamwe wateraga impuhwe bakakumwaza ujya gushyirwa mu itaka bose bakaza."

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'BAKUNDA ABAPFU'


2.Mu banigga

Ni indirimbo ifite iminota 3 n'amasegonda 14'. Bitsa cyane ku rubyiruko rukunda ubuzima bw'iraha, burimo gusinda, kwishimisha bidasanzwe mu buryo bukomeye n'ibindi bisiga urwibutso rudasanzwe kuri bombi.

Nka Bull Dogg agaruka ku binyobwa n'ibiribwa benshi mu rubyiruko bakunda kwifashisha. Ariko banagaruka ku ngaruka zigera kuri abo bose bishobora mu buzima bw'iraha ntibibuke kwizigamira.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'MU BANIGGA'


3.Nkubona Fo

Muri iyi ndirimbo y'iminota 3 n'amasegond 14' bahuriza ku kumvikanisha imigenzereze n'imiterere ya benshi itari ikwiriye muri sosiyete.

Bagaruka nko ku bugizi bwa nabi, uburara n'ibindi bitari bikwiye yaba mu Rwanda no mu mahanga. Nka Bull Dogg avuga ko atishimira ugerageza kwitambika umugisha we, Riderman avuga ko iyo hagize umwangisha abandi atabikunda.

Bull Dogg na Riderman bavuga ko niba hari urya ibye akarya n'iby'abandi ari ikibazo gikomeye. 

Bati 'Nkubona Fo, buri uko ukinira ku isahane y'undi muntu nkubona fo, buri uko ushatse kubanira (kwitambika) imigisha yanjye nkubona fo, iyo wibye iby'abandi nkabibona simbishima nkubona fo, iyo unyanganyije i nigga (abantu) zakoze zivunika nkubona fo, kuno ushinyagurira abo urusha ubushobozi, nkubona fo"

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NKUBONA FO'


4.Amategeko 10

Ni indirimbo ifite iminota 3 n'amasegonda 34'. Riderman aririmba agaragaza ko muri iki gihe benshi bimitse inzangano nyinshi, gushwana kwa buri munsi, ubutinganyi n'indi mico yimitswe n'abantu benshi muri iki gihe kandi bitari bikwiye.

Anagaruka ku rukundo rw'iki gihe rutakiramba, imiryango itandukana uko bucyeye n'uko bwije. Anavuga ko bitumvikana uburyo umuntu yiyanga kugeza ubwo yibagishije.

Bull Dogg avuga ko uburaya n'ubutinganyi bwahawe intebe muri iki gihe. Yavuze ko muri iki gihe ubuzima butoroshye, aho usanga umubyeyi afite umwana wamunaniye n'ibindi.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'AMATEGEKO 10'


5.Miseke igoramye

Ni indirimbo y'iminota 4 n'amasegonda 15'. Riderman aririmba avuga ko hari benshi bishushanya bagaragaza ko bakunda Hip Hop, nyamara iyi njyana batayiteza imbere nk'uko byari bikwiye.

Avuga ko abaraperi batishushanya nk'uko benshi babivuga. Bavuga ko batizera bene-muntu, ndetse ko hari benshi bakunze kurema inkuru zisubiza inyuma abakora Hip Hop, nyamara ibyo bavuga atari ukuri.

Bavuga ko bitumvikana ukuntu hari abantu bashinja abaraperi ibintu nyamara 'tutarabikoranye'. Yunganirwa na Bull Dogg uvuga ko 'abamusaba ibyo gukizwa nabo bisuzumye wasanga batarakizwa'.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'MISEKE IGORAMYE


6.Hip Hop

Ni indirimbo y'iminota 3 n'amasegonda 29'. Baririmba bumvikanisha ko injyana yaH ip Hop ariyo ivuga ukuri kurusha izindi njyana zose abana b'abantu bahimbye.

Bavuga ko izindi njyana 'muzajye muzumvisha abakivera'. Riderman aramwunganira akavuga ko iyi njyana idasanzwe, kuko irimo ibidasanzwe, bisaba ko umuraperi ahabwa umwanya akaragaza ibimurimo byose.

Ayivuga nk'ibiganza bidasanzwe, kandi nk'intwaro ikomeye ku muraperi. Ariko kandi yiyama abantu bose baca intege abakora Hip Hop, kuko igihe kizagera iyi njyana igaciribwa inzira. 

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'HIP HOP'





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143557/urupfu-ibisingizo-bya-hip-hop-niraha-ibikubiye-kuri-album-ya-rideman-na-bull-dogg-yumve-143557.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)