Yvanny Mpano akiri muto yihaye intego yo kuzakora indirimbo ya mbere ayikorewe n'umuhanga wari ugezweho mu Rwanda kandi yari Lick Lick.
Ati 'Lick Lick mwibukiraho ko ari we muntu wa mbere wankoreye indirimbo ya mbere ntitira. Sinagombaga gutangira uko mbonye kuko nari narihaye intego ko indirimbo ya mbere nagombaga kuyikorana n'umu producer wa mbere mu gihugu. Ndabyibuka twahuye nkiri umwana, ariko yarantinyuye kandi andemamo ikizere.'
Kimwe n'abandi bahanzi benshi binjira muri studio bwa mbere na Yvanny Mpano ubwoba bwaramutashye ariko Lick Lick amurema umutima kugeza akoze indirimbo ya mbere yise 'Wagiye he?'
Ni indirimbo yaburiye irengero bitewe n'uko nta buryo bwariho bwo kuyibika. Ati 'Indirimbo nayishyize kuri shene ya Afrifame kuko niho abahanzi twese twazishyiraga, uburyo bwo kubika ibihangano bwari bugoye,'
'Nyuma rero baje kuzisiba nanjye iyanjye ibigenderamo. Ndayizi ndi gushaka uburyo nazayikora kuko nibuka amagambo yayo yose, ariko umuntu waba ayifite ndamusabye azayimpe ndayirangisha!'
Yvanny Mpano yibuka cyane igitsure cya producer Lick Lick ari nacyo cyamufashije kuba uwo ari we ubu.
Ati 'Lick Lick yarankarishyije cyane amaramo ubwoba, nta mikino yagiraga ni nabyo byamfashije nkaba nkigendera ku kizere yandemyemo, Lick Lick yankoreye indirimbo imwe yitwa Wagiye he? ahita ajya muri Amerika.'
Producer Lick Lick yagize uruhare mu iterambere ry'umuziki nyarwanda akaba yarakoreye indirimbo benshi mu bahanzi batunzwe n'umuziki muri iyi minsi. Yari afite ubuhanga bwo gukora indirimbo zo mu njyana zose, ibintu aba producer bo muri iyi minsi batitaho.
Reba ikiganiro Yvanny Mpano avuga kuri Lick Lick wamutinyuye akamuremamo ikizere