Urwishigishiye ararusoma: Amaganya ya Habimana Hamada wa CNRD-FLN aragaragaza ubujyahabi bishoyemo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gusobanura impamvu bamaze imyaka 8 yuzuye mu mashyamba ya Kongo n'uBurundi batagera ku mugambi wabo wo guhirika ubutegetsi mu Rwanda no kugarira ingoma y'abajenosideri, 'Jenerali' Habimana Hamada utegeka inyeshyamba za CNRD-FLN, kuri uyu wa mbere yashyize ku mbuga nkoranyambaga ijambo ryuzuyemo kwiheba, kubera ubujyahabi bwo kubundabunda mu bihuru, batazi niba bari burenze umunsi.

Habimana Hamada aterura avuga ko muri CNRD-FLN havutsemo udutsiko tw'amacakubiri(we yise 'utudumbidumbi') ngo dushingiye ku nda nini, irondakoko n'irondakarere.

Ibyo rero ngo byaciye intege abarwanyi, abatarazize akagambane no gusubiranamo hagati yabo, ngo bagwa mu bitero byo guhungabanya umutekano mu Rwanda.

Habimana Hamada kandi yahishuye ko hari bagenzi be bafashwe mpiri, ubu ngo bakaba bafungiye mu magereza hirya no hino.

Gutakaza 'Morale' kandi nk'uko umukuru wabo yabivuze, ngo byatumye abatari bake bahoze mu nyeshyamba za CNRD-FLN bahitamo kwishyikiriza 'umwanzi'( aha ni u Rwanda yavugaga), abandi bata bagenzi babo mu bihuru, bahungira hirya no hino mu bihugu by'Afrika ndetse n'Uburayi. ' Jenerali' Hamada ati: 'Gutahiriza umugozi umwe kwacu biracyari kure nk'ukwezi'.

Ikindi umukuru w'izi nkorabusa yagarutseho ni ugushimira ibihugu byabahaye byose ngo bagere ku ntego, ariko barinanirwa kubera kutagira impamvu barwanira, ubugwari n'amacakubiri.

Nubwo ateruye ngo avuge amazina y'ibyo bihugu, abarwanyi n'abayobozi ba CNRD-FLN bafatiwe ku rugamba bivugiye ko uyu mutwe ukorera muri Kivu y'Amajyepfo muri Kongo, no mu Burundi, cyane cyane mu ishyamba rya Kibira, rihana imbibi n'u Rwanda.

Twibutse ko uyu mutwe ugizwe n'abiyomoye kuri FDLR, maze muri Gicurasi 2016 wiyita CNRD- Ubwiyunge, uhita unayoborwa na Irategeka Wilson waje kwicwa mu mwaka wa 2020.

Hari amakuru yavuze ko Wilson Irategeka yishwe n'ingabo za Kongo, ariko hakaba n'ayemeza ko ahubwo yaguye mu gico yatezwe na bagenzi be bo muri CNRD, bapfa imyanya, ibisabano n'ibisahurano.

Aho uwo mutwe wihurije na MRCD ya Paul Rusesabagina, byahindutse CNRD-FLN, ubu ikaba itegekwa na Habimana Hamada.

Nk'uko' Jenerali' Hamada abivuga rero, CNRD-FLN koko yahuye n'akaga gakomeye, cyane cyane ubwo abarwanyi n'abategetsi bayo bicwaga nk'udushwiriri, abandi amagana bagafatwa, barimo abavugizi bayo, Callixte Nsabimana''Sankara' na Cap. Herman Nsengimana.

Aba bo kimwe na bagenzi babo benshi, bagize amahirwe yo kuba ubu batekanye mu Rwanda, aho gukomeza kubundabunda no gufumbira amashyamba ya Kongo n'u Burundi, babizi ko batazanagera ku mugambi wabo mubisha.

The post Urwishigishiye ararusoma: Amaganya ya Habimana Hamada wa CNRD-FLN aragaragaza ubujyahabi bishoyemo appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/urwishigishiye-ararusoma-amaganya-ya-habimana-hamada-wa-cnrd-fln-aragaragaza-ubujyahabi-bishoyemo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urwishigishiye-ararusoma-amaganya-ya-habimana-hamada-wa-cnrd-fln-aragaragaza-ubujyahabi-bishoyemo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)