Uwacu Julienne yakebuye abagera mu nshingano bakimakaza indonke - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga na One Nation Radio mu kiganiro cyibanze ku rugendo rw'imyaka 30 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'uko yakomeje kugirirwa icyizere n'igihugu mu bihe bitandukanye.

Uwacu Julienne yagaragaje ko uwagiriwe icyizere n'igihugu nta gihombo kibamo cyane ko bagenerwa umushahara runaka kandi ko uwanyuzwe na wo wamuteza intambwe ishimishije.

Ati 'Wagiriwe icyizere muri iki gihugu ugahabwa inshingano ukazikora nta gihombo kibamo kuko dukora duhembwa kandi tubona amafaranaga atari make. Ingeso yo kutanyurwa no gushakisha indonke mu nzira zitari zo n'urubyiruko rubyumve nta cyo bigutwaye kwakira igihembo cyangwa umushahara ubona mu buryo bwemewe n'amategeko ukabikoresha neza.'

Yagaragarije urubyiruko ko umuntu ugera mu nshingano zo gukorera igihugu agashaka gukira yifashishije inzira y'ubusamo bitabura kumugiraho ingaruka.

Ati 'Bishobora kuguhira bwa mbere ariko sinzi ko byaba ubwa kabiri n'ubwa gatatu kandi ngo uwububa abonwa n'uhagaze. N'igihe hataragira ukubona na we nta mahoro ubona yo mu mutima. Aho gushyira imbaraga mu kazi uba ushaka ikintu gitwikira kwa kutanyurwa.'

Yagaragaje ko abari mu nshingano n'abifuza kuzijyamo hari indangagaciro zikwiye kubaranga zirimo kunyurwa n'ibyo babonye mu nzira nzima, gukunda igihugu n'ibindi.

Uwacu yagaragaje ko umuntu ukunda igihugu agomba kubijyanisha n'ibyo akora ku buryo aharanira ko gitera imbere aho kwimakaza inyungu ze bwite.

Yakomeje ati 'Gukunda igihugu bivuze gukunda abenegihugu, guharanira ko gitera imbere kugira ngo inyungu rusange zijye imbere uzabone na we izawe. Nta gukira umuntu anyuze iy'ubusamu n'iyo ubibonye kubicunga birakunanira kubera ko uba wumva n'ejo uzabibona.'

Yavuze ko hari amakosa urubyiruko rujya rukora yo gushaka kubaho mu buzima nk'ubwo abantu bamaze igihe kinini bari mu kazi babayeho, bigatuma bisanga mu makosa aganisha ku kurya ruswa.

Ati 'Aho kugira ubugugu n'ubusambo no gushaka gusambira byinshi, bigendemo buhoro buhoro birashoboka.'

Uwacu Julienne wanyuze mu mirimo itandukanye mu gihugu, yagaragaje ko u Rwanda ruha amahirwe umuntu uwo ari we wese hatarebwe aho akomoka.

Yakomeje agaragaza ko abari mu nshingano n'abazashaka kuzijyamo bakwiye kwimakaza umuco wo kudatatira igihango n'icyizere bagirirwa n'ubuyobozi bw'igihugu, kutimakaza ubusambo, inda nini n'ibindi bigamije kurigisa umutungo wa rubanda.

Yagiriye urubyiruko inama kandi yo kutirebera mu ndorerwamo z'ibyahise kuko igihugu kidatanga amahirwe gishingiye ku byo imiryango bavukamo yanyuzemo cyangwa amakosa bakoreye igihugu.

Ku bijyanye no kuba hari abantu batunzwe no kuvuga nabi igihugu kugira ngo babone amaramuko, yagaragaje ko ari ubugwari bukomeye asaba urubyiruko ruba mu mahanga kwirinda kubyijandikamo.

Ati 'Ni ubugwari bwo ku rwego rukomeye […]Rubyiruko dufite ingero z'abantu bazima bakoze neza, bakora niba ari ishoramari barikora neza niba ari inzego za leta bazikoramo neza…reka twigane izo ngero.'

Yashimangiye ko kuba u Rwanda rwarahisemo kubakira ku bumwe byakemuye ibibazo byinshi kandi byashimangiye ko abantu bose bashobora gufata inshingano kandi bakazikora neza.

Yahishuye ko Guverinoma y'ubumwe yabaye indunduro y'imiyoborere mibi ishingiye ku macakubiri n'ivangura byari byararanze igihugu ku buryo kuri ubu hubakwa ibikorwaremezo mu bice byose by'Igihugu.

Uwacu Julienne yasabye abari mu nshingano z'ubuyobozi kunyurwa n'ibyo bahabwa kuko aribyo bifasha gukomeza kuba intangarugero



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwacu-julienne-yakebuye-abagera-mu-nshingano-bakimakaza-indonke

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)