Uwari umugore wa Bill Gates yavuze ko ashyigikiye Biden, Elon Musk abyita ubugambanyi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umushoramari mu ikoranabuhanga Elon Musk yamaganye uku gushyigikira Joe Biden kwa Melinda, avuga ko bishobora kuba bibi kuri Amerika.

Ashley St.Clair uri mu bakurikiranwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga yanditse kuri X ko uyu murongo wa Melinda wo gushyigikira aba-Democrats ukwiriye kwigwaho.

Ati 'Melinda agiye gukoresha amafaranga menshi yabonye binyuze muri gatanya kugira ngo Biden atsinde amatora.'

Ibi abihuriyeho na Elon Musk wavuze ko "byaba ari ugusubiza inyuma iterambere ry'Uburengerazuba.'

Gatanya ya Melinda na Bill yo mu 2021 yamusigiye umutungo ugera kuri miliyari 11 $. Yahise ava mu bikorwa bye byo mu muryango agana mu bikorwa bya politiki ku nyungu z'aba-Democrats.

Iri shyaka riri ku butegetsi, rifite kandi uwahoze ari umugore w'umushoramari mu ikoranabuhanga, Laurene Powell Jobs, umupfakazi wa Steve Jobs washinze Apple nk'umuterankunga waryo.

Elon Musk we agaragaza ko ashyigikiye aba-Republicains nyuma y'uko Biden ageze muri White House. Nubwo yahagaritse gato gushyigikira Trump mu matora yo mu 2024, ariko yemeza itsinda ry'aba-Republicains nk'inzira yo kubungabunga Amerika.

Ati 'Natoye aba Democrate 100% mu myaka mike ishize. Ubu ndibaza ko dukeneye Amerika nshya.'

Melinda French Gates wahoze ari umugore wa Bill Gates yagaragaje ko Biden ariwe mukandida wita ku bagore



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwari-umugore-wa-bill-gates-yavuze-ko-ashyigikiye-biden-elon-musk-abyita

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)