Uwase Kimana Emelique yegukanye Rwanda Universal Personality - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa yahitse bagenzi be icumi bari bahatanye mu cyiciro cya nyuma barimo Marie Ange Ingabire Ndinda, Ishimwe Esther, Karungi Vanis, Kanyange Charlotte, Umutoni Joyeuse, Umukundwa Nadege, Igihozo Sincere, Uwera Annet na Umuhire Leslie.

Ni nyuma y'ibikorwa bitandukanye birimo amatora yo kuri murandasi, ibazwa ry'ihariye (interviews) ndetse n'ibiganiro mpaka byabayeho hagati y'aba bakobwa bari bahatanye.

Uwase yabwiye IGIHE ko yishimiye kwegukana iri kamba cyane ko irushanwa ritari ryoroshye, ati 'Nishimye cyane kuko ntabwo irushanua ryari ryoroshye ubu uko niyumva ndiyumva nk'umukobwa utangiye urundi rugendo narwo ngomba kwitwaramo neza.''

Uretse Uwase Kimana Emelique wabaye uwa mbere Ingabire Marie Ange Ndinda yabaye igisonga cya mbere, Ishimwe Esther aba igisonga cya kabiri mu gihe Kanyange Charlotte yabaye igisonga cya gatatu.

Igihozo Sincere yabaye uwabaniye abandi neza ndetse Umuhire Leslie ahembwa nk'uberwa n'amafoto. Uretse guhagararira u Rwanda Uwase Kimana Emelique yanahembwe amafaranga angana na Million y'u Rwanda azamufasha mu bikorwa bye bitandukanye.

Ibi birori byabereye kuri Century Park Hotel and Residences Nyatutarama.

Universal Personality ni urubuga rugamije kwimakaza umuco w'ubumuntu ku isi yose abantu bakarenga imbibi z'ibibatandukanya ahubwo bakimakaza indangagaciro z'ubupfura.

Abakobwa batsinze bagiye kuba abavugizi b'umuntu w'imfura uvugwa mu muco wa Kinyarwanda aho bazajya bahagararira u Rwanda mu marushanwa atandukanye ku isi. Uw'uyu mwaka wa mbere azaserukira u Rwanda muri Miss Supranational 2025.

Uwase Kimana Emelique yegukanye ikamba muri iri rushanwa ndetse na miliyoni y'Amanyarwanda
Ingabire Marie Ange Ndinda yabaye igisonga cya mbere muri iri rushanwa
Ishimwe Esther aba igisonga cya kabiri muri iri rushanwa
Kanyange Charlotte yabaye igisonga cya gatatu muri iri rushanwa
Kanyange Charlotte yabaye igisonga cya gatatu muri iri rushanwa
Umuhire Leslie wabaye Nyampinga uberwa n'amafoto muri iri rushanwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwase-kimana-emelique-yegukanye-rwanda-universal-personality

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)